Nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki utavugaga rumwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin witwa Alexey Navalny uherutse gupfira muri Gereza, bivugwa ko yishwe n’uburozi, umugore we Yulian Navalny yatangiye gushaka amaboko kugira ngo yihorere.
Alexey Navalny yitabye Imana mu cyumweru gishize, aguye muri Gereza aho yari afungiye, bikaba bivugwa ko yishwe n’uburozi.
Umugore we ari we Yulian Navalny, kuri uyu wa Mbere yahuye n’Abminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi.
Yulia Navalny ahuye n’aba bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu by’u Burayi, nyuma y’uko aherutse kubwira abayobozi bo mu bihugu by’uburengerazuba, ndetse n’abandi badipolomate bari bahuriye i Munich mu Budage, ku wa Gatanu ushize ko Putin na bagenzi be bazaryozwa “ibyo bakoreye Igihugu cyacu, umuryango wanjye, n’umugabo wanjye.”
Iyi nama ihuje Yulian Navalny n’abadiplomate bo mu burengerazuba bw’Isi, igamije kugaragaza ko bashyigikiye abaharanira ubwigenge ku Gihugu cy’u Burusiya, kwibuka no guha icyubahiro Alexies Navalny, waguye muri gereza nyuma y’imyaka 3 afunze.
Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko kuri iki Cyumweru abategetsi b’u Burusiya bataye muri yombi amagana n’amagana y’abaturage, ubwo bari biraye mu mihanda y’i Moscow ngo bibuke Alexis Navaly, ari nako banamagana urupfu rwe.
Yulia Navalny avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abamwiciye umugabo bibagireho ingaruka, kandi ko ibyo yari yaratangiye azabikomeza.
Alexey Navalny yitabye Imana tariki 16 Gashyantare 2024 ku myaka 47, aguye muri gereza yitwa Arctique iherereye muri Siberia aho yari apfungiwe kuva mu ntangiriro za 2021.
Abakurikiranira hafi politike ya Putin batangaza ko atajya yihanganira abo badahuje ibitekerezo ibyo aribyo byose.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com