Hibajijwe niba Kayumba Nyamwasa asobanukiwe neza ibibazo byugarije RNC n’uburyo ariwe wabigizemo uruhare.
Hari hasize umwaka urenga Kayumba Nyamwasa atagaragara mu ruhame,k’umunsi w’ejo taliki ya 24 Ukuboza 2021 mu kiganiro cyahise kuri Radio Itahuka aho Kayumba Nyamwasa yari umutumirwa,umunyamakuru Serge Ndayizeye yabajije Kayumba Nyamwasa niba koko muri iki gihe anyuzwe n’uburyo Ihuriro ribayeho kuva ryashingwa mu mwaka wa 2010.
Mu bisubizo yatanze Kayumba Nyamwasa byerekanye ko RNC ari Umutwe uyobowe neza kandi ko icyo yashyiriweho cyagezweho,aha niho abari bakurikiye iki kiganiro cyahitaga imbonankubone(live)ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumwibasira bamushinja kuba azi kwiyoberanya,ikibi akacyita icyiza naho icyiza akacyita ikibi,uwiyise Nana kuri facebook yamubwiye mu magambo y’incuro ati:koko byagezweho wirukanye abafatanyabikorwa bawe aribo:Leah Karegeya,Jean Paul Turayishimiye n’abandi wicisha Ben Rutabana,koko ukwiriye kwishimira ibyagezweho.
Kayumba Nyamwasa kandi yavuze ko yababajwe n’uko uRwanda rwohereje ingabo muri Mozambike ndetse na Santarafurika avuga ko ari amakosa mu gihe ingabo z’uRwanda zakomewe amashyi n’ibihugu bitandukanye ndetse zambikwa imidari n’umuryango w’abibumbye,muri iki kiganiro kandi Kayumba yashiamagije Perezida Museveni kuba yarohereje ingabo za UPDF muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho yagiye gusenya ibirindiro bya ADF NALU.
Muri iki kiganiro asoza Kayumba Nyamwasa yivugiye ko atanga Perezida Paul Kagame na FPR ,kuko benshi ari abavandimwe be ,aha benshi mu basesenguzi bakaba bavuze ko ariyo mpamvu Kayumba ataramenya icyo arwanira akaba ariyo mpamvu uyu mujenerali agenda yubaka ibintu akanabyisenyera,akoresheje umukino wa politiki urugero batanze n’urwa RBB.
Hategekimana Claude