Umukandida Moïse Katumbi, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza Umwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yabasezeraniye abanyeCongo ibintu bikomeye kandi byifuzwa n’umunye Congo wese, kandi anababwira ko azabazanira amahoro batigeze babona ku zindi Ngoma zose zabayeho muri iki Gihugu.
Ibi yabivuze k’umunsi w’ejo kuwa 27 Ugushyingo 2023, ubwo yari ari kwiyamamariza kuzayobora iki gihugu.
Uyu Munyapolitike yagize ati: “Nzamaraho imitwe y’inyeshamba yose ikorera k’ubutaka bwa Kivu y’Amajyepfo no muri Congo yose muri rusange. Nzabazanira amahoro mutigeze mubona kuzindi Ngoma zose zabayeho muri iki Gihugu.”
Katumbi yanahamagariye abategetsi ba Kinshasa bakomoka i Bukavu gufatikanya nawe maze ngo bazubake umujyi wa Bukavu n’igihugu cya Congo.
Yakomeje agira ati “Ndahamagarira Vital Kamerhe na Mukwege Denis gufatikanya nanjye tukubaka aka karere. Nzubaka uyu mujyi uzaba indererwamo y’igihugu Cya Repubulika ya Demokorasi ya Congo.”
Twabibutsa ko Katumbi Moïse, mu busanzwe akunze gukora ibyo avuga, ibi yabigaragaje ubwo yari Guverineri w’Intara yahoze ari iya Katanga mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka wa 2015.
Ubwo yari Guverineri icyo gihe imitwe y’inyeshyamba yayimazeho muri Katanga maze yubaka Katanga bundi bushya, harimo ko yubatse imihanda, abanyeshuri biga kubusa azana imodoka zitwara abagenzi harimo nizifasha abanyeshuri gukora ingendo zabo zishuri k’ubusa.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye uriya muhango wo kwiyamamaza kwa Moïse Katumbi mu matora ateganijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
Kuba aba baturage basanzwe bazi ko ibyo Moïse Katumbi avuga anabikora byatumye bavuga ko kutamutora ari ukunyagwa zigahera.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com