Uwigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi mu gihugu cya Uganda, Edward Kale Kayihura, yavuze ko agiye gukora ibijyanye n’ubuhinzi n’u Bworozi no gukorera Imana nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko ashaka kongera kwinjira muri politiki.
Edward Kale Kayihura wabaye mu gisirikare cya Uganda nyuma akaza kugirwa Umuyobozi wa Polisi y’iki gihugu ni umwe mu bantu bahoze ari inshuti z’akadasohoka za Perezida Museveni ariko baza gushwana.
Ku wa 13 Kamena 2018 ni bwo Kayihura yatawe muri yombi mu buryo bwatunguranye, nyuma y’amezi atatu akuwe ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi.
Yashinjwaga kunanirwa gucunga ibikoresho by’intambara, kugenzura igisirikare no gufasha mu ‘ishimuta’ no gucyura Abanyarwanda bari mu buhungiro muri Uganda.
Nyuma uyu mugabo yaje kurekurwa ndetse muri Nyakanga agaragara mu basirikare 110 Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ati “Ntabwo nshishikajwe no kwinjira muri politiki, kuva narasezerewe mu gisirikare, nzakoresha umwanya wanjye mu buhinzi n’ubworozi no gukorera imana. Nari umuntu ukunda kujya gusenga kuva nkiri umuhungu muto niga mu mashuri abanza ya Mutolere, nari umuhereza. Nakuriye mu rusengero, turi abo turi bo kubera urusengero.”
Uyu mugabo yavuze ko mu gihe yamaze muri gereza “yabonye ko ubushobozi bw’umwana w’umuntu hari aho bugarukira”.
Yasoje ashima umukuru w’igihugu cya Uganda, waje kubona ko arengana akamurekura ndetse agaragaza ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu bantu bamubaye hafi.
Uwineza Adeline
Niba koko yifuza gukorera Imana,akareka Politike,dore inama mugira: Nashake umuntu uzi neza bible,ayimwigishe ku buntu.I Kampala barahali benshi.Nayimenya,agakurikiza ibyo ivuga,izamuhindura,atandukane n’abo bible yita “ab’isi”.Nukuvuga abibera mu gushaka iby’isi gusa,ntibashake Imana.Nyuma y’ibyo,azajya mu nzira akore UMURIMO Yesu yasabye “umukristu nyakuli” wese wo kujya mu nzira no mu ngo z’abantu,akabwiriza abantu ijambo ry’Imana.Nkuko Kristu n’Abigishwa be babigenzaga.Nibwo Imana izamwemera nk’umukristu nyakuli.Kujya gusenga ku cyumweru gusa,cyangwa ku isabato,sibyo byerekana umukristu nyawe.Niyo mpamvu Yesu yerekanye ko abakristu nyakuli ali bacye.