Bashir ashinjwa kuba afatanyije n’abandi basirikare yarateguye umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Sadiq al-Mahdi.
Muri uru rubanza umushinjacyaha yatesheje agaciro icyifuzo cya Bashir wasabaga ko iki kirego cyateshwa agaciro kubera ko hashize igihe kinini ibyo aregwa bibaye.
Omar al-Bashir yahiritswe ku butegetsi mu Mata 2019 nyuma y’imyaka isaga 30 yari abumazeho, kuva iki gihe yahise atangira gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye birimo na ruswa, byaje gutuma umwaka ushize akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.
Muri iki kigero cyo guhirika ubutegetsi, Bashir akireganwamo n’abandi bantu barenga 20 bahoze ari abayobozi, ndetse ababasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko mu gihe cyaba kimuhamye ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
Bashir w’imyaka 76 kandi yari asanzwe yarashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside byakorewe mu Ntara ya Darfur guhera mu 2003.
Ntirandekura Dorcas