Ishami ry’ umuryango w’ abaibumbye ryita ku buzima OMS, ryashimiye u Rwanda uburyo bukomeje kwitwara no guhangana n’ icyorezo cy’ indwara ya Marburg nyuma y’ ibyumwe bitatu cyadutse mu Rwanda.
Umuyobozi w’ishami ry’ umuryango w’ abibumbye rishinzwe kwita k’ubuzima (OMS) Dr.Thedros Adhanom Ghebreyesus abinyujije mu itangazamakuru yatangaje ko U Rwanda rwagize abarwayi 65 aho 15 muri bo bahitanwe nacyo, 17 bakaba bakiri mu kato aho bari kwitabwaho n’ abaganga.
Dr.Thedros Adhanom Ghebreyesus yagarutse kandi ku ngamba zihariye zikunze gushyirwaho mu bihe nk’ ibi cyane ku ngendo n’ubucuruzi ko Atari ngobwa cyane ko ashyirwaho kuko byahungabanya ubukungu bw’ abaturage.
Sibyo gusa kandi yanatangaje ko gahunda yo kubaka uruganda rutunganya inkingo mu Rwanda ko ikomeje ikaba inageze kure ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ndetse na Kaminuza ya OXFORD muri Amerika.
Thedros kandi yanagarutse ku cyorezo cya Monkeypox kiri kuri uyu mugabane wa Africa cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ko bibagora kubona inkomoko y’aho kwandura kwicyocyorezo ikomoka.
Icyakora na none yagaragaje ko nko mu bihugu nka Kenya ,Uganda n’ u Rwanda byemejwe ko bya pimwe na ho RDC abari munsi y’ icyakabiri cy’ igihugu bapimwe abenda kungana na kimwe cya kabiri cyabo byagaragaye ko ntakibazo bafite.
Yavuze kandi ko bishoboka ko bamwe bapimwe Ubushita bw’inkende Monkeypox ariko bafite ibimenyetso by’izindi ndwara nka Chickenpox ndetse n’izindi bishoboka ko zagira ibimenyetso bimwe.
Yagize ati:”Umuryango w’abibumbye ushinzwe kwita k’ubuzima urigushyiramo imbaraga mu gukora ubukangurambaga bw’inkingo aho abagera ku bihumbi 19,000 kuri ubu bamaze gukingirwa”.
Yasoje agira ati:”Umuryango wabibubye ushinzwe kwita kubuzima kandi ukomeje gushyiramo imbaraga muguhangana n’ibi byorezo babungabunga ubuzima bwabaturage”.
IRADUKUNDA Laetitia
Rwandatribune.com