Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2020 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi-OMS/WHO ryatangaje ryatangiye gukura abakozi baryo mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’uko ubuyobozi bw’iki gihugu bubahaye amasaha 24 yo kuba batakibarizwa ku butaka bwacyo.
Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS ku rwego rwa Afurika yabwiye abanyamakuru ko barimo gukura aba bakozi mu Burundi kuko Leta yavuze ko itabashaka ku butaka bwayo gusa ariko ngo ntibaramenya impamvu y’iyirukanwa ry’abakozi baryo.
Mu kiganiro Madamu Moeti yagiranye n’abanyamakuru yagize ati: “Ntabwo tuzi impamvu bafashe icyo cyemezo ariko turi gufatanya n’abakozi ba UN muri icyo gihugu ngo bafashe bagenzi bacu kuhava.“
Dr Moeti yavize ko kwirukanwa kw’abo mu gihugu cy’u Burundi ntacyo bihungabanya ku masezerano aba bakozi bari bafitanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO.
Inyandiko iboneka ku mbuga nkoranyambaga ya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi imenyesha ko abantu bane (4) barimo uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO mu Burundi badakenewe mu gihugu.
Abo ni Dr Walter Kazadi Mulombo uhagarariye OMS mu Burundi, Pr. Tarzy Daniel, Dr Ruhana Mirindi Bisimwa na Dr Jean Pierre Murunda Nkata bategetswe kuva ku butaka bw’u Burundi mbere ya tariki 15/05/2020.
Leta y’u Burundi itangaza ko habaruwe abantu 27 banduye coronavirus, 11 bayikize n’umwe wahitanywe nayo.
UMUKOBWA Aisha
.