Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ibihugu bidakwiye kugira igihunga ku bwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron buherutse kugaragara, ivuga ko ari ngombwa gushyira imbaraga mu kwitegura no gushyiraho uburyo bwo guhashya iki cyorezo, aho gushyiraho ingamba zidasanzwe zirimo gukumira ingendo.
Soumya Swaminathan uri mu buyobozi bwa OMS yavuze ko Isi yiteguye neza guhangana na Covid-19 kurusha uko byari bimeze umwaka ushize ubwo iki cyorezo cyatangazwaga bwa mbere, asobanura ko ibikorwa birimo gukingira ari byo bikwiye gushyirwamo imbaraga.
Atangaje ibi mu gihe byitezwe ko Omicron ishobora kuba ubwoko bwiganje mu barwayi ba Covid-19, aho ishobora gusimbura Delta yihariye hejuru ya 90% by’abarwayi b’iki cyorezo.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na byo bikomeje kumanuka umusubirizo, bitewe n’impungenge z’abashoramari ku bijyanye n’ubukana bwa Omicron ndetse n’ingaruka zayo.
OMS ivuga ko nta mpamvu yo kugira izi mpungenge, na cyane ko ubumenyi kuri iyi ndwara bumaze kwiyongera ku Isi. Kugera ubu, Omicron imaze kugaragara mu bihugu 40 ku Isi ariko byitezwe ko ibi bihugu bizarushaho kwiyongera.
Imbaraga nizishyirwe mu gukingira niba ari uko bimeze bareke abakingiwe bakore business zabo bubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.