Guhera mu Kwakira 2024, i Paris mu Bufaransa hazatangira kuburanishwa urubanza umunya-Caméroun Charles Onana unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aregwamo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.}}
Mu Ugushyingo 2019 ni bwo Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF), watanze ikirego mu bushinjacyaha bwa Repubulika muri Parike ya Paris, urega uriya mugabo usanzwe ari umwanditsi.
Ni nyuma yo kugaragara ahakana ndetse apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo LCI yo mu Bufaransa.
Ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019 nibwo umunyamakuru Vincent Hervouët wa Televiziyo y’Abafaransa LCI y’Ishyirahamwe TF1, yakiriye Charles Onana, mu kiganiro ‘Tout un Monde’ baganira ku gitabo yanditse kuri ‘Operation Turquoise’ yise “Rwanda, la verite sur l’operation Turquoise”.
Icyo kiganiro nicyo Charles Onana yavugiyemo ko nta Jenoside yabayeho yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yongeraho ko nta n’indi Jenoside yabayeho kuva 1900 kugeza 1994.
Me Gisagara Richard wunganira mu mategeko CRF, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko ku wa 7 Ukwakira ari bwo Charles Onana azatangira kuburanishwa, urubanza rwe rukazamara iminsi ine.
Me Gisagara yavuze ko Onana “ibyo yandika, ubushakashatsi akora kuko ni docteur; ni uguhakana Jenoside. Nta kindi kintu akora, ibyo yandika, ibyo avuga byose ni uguhakana Jenoside, urebye wagira ngo nta kandi kazi agira”.
Onana kandi mu bitabo yagiye yandika yagaragaje ko Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana nta ruhare yigeze igira mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, ikindi akaba amaze igihe ashinja Leta y’u Rwanda kugira mu ruhare rwa Jenoside yise ko yakorewe abanye-Congo.
Uyu munyamategeko avuga ko iyi ari yo mpamvu Abanyarwanda baba mu Bufaransa bafatanyije n’imiryango itandukanye bahisemo kujyana uriya mugabo mu butabera.
Me Gisagara yunzemo ko nk’abanyarwanda bumva ko urubanza rwa Onana ari “urubanza rukomeye dushyizeho ingufu nyinshi, kuko mu by’ukuri uyu mugabo kino cyaha kitamuhamye simbona icyo itegeko [rihana abapfobya Jenoside] ryaba ryaragiriyeho”.
Mu gihe Charles Onana yaba ahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu ingana n’ama-Euro 45,000.