Ibitaro bya Al Shifa biri mu ntara ya Gaza, ONU irimo gushakisha uburyo bwo guhungisha abarwayi , ariko nta bushobozi buhagije buhari , bitewe n’umutekano muke n’ibura ry’ibikoresho.
Rich Brennan yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza ko Croix Rouge umuryango w’ubutabazi ko inzitizi ukomeje guhura nazo muri Palestina ko ari uko badafite lisansi ihagije yo gukoresha mu modoka zitwara abarwayi imbere muri Gaza, kugirango zibahungishe.
Misiri yari yemeye ko imodoka zitwara abarwayi zambuka muri Gaza gufasha gutwara abantu, igihe cyose zaba zemerewe umutekano wazo n’uw’abagenzi. Brennan yabivugiye mu kiganiro yatanze ari i Kayiro.
OMS, ivuga ko hakiri abarwayi bagera muri 600 barimo 27 bamerewe nabi cyane mu bitaro bya Shifa, aho ingabo za Isiraheli zinjiye muri iki cyumweru, nk’uko Brennan abivuga, yasobanuye ko barimo gushakisha uburyo bahungusha abantu, ariko ko hari impungenge nyinshi mu bijyanye numutekano n’inziti mu birebana n’ibikoresho.
Uyu muyobozi yanavuze ko hazabanza guhungishwa abarembye cyane n’impinja 36 zidafite udutanda twagenewe abana bavutse mbere y’igihe, kubera ko jenerateri zabuze lisansi yo kuzicanisha ngo zitange umuriro w’amashanyarazi.
Rich Brennan yanavuze ko ingamba zo guhungisha abantu zanazambijwe n’uko itumanaho n’ibitaro, igihe kinini ryabaga ryahagaze.
UMUTESI Jessica