Umuryango w’abibumbye wemeje ko ibikorwa by’uyu muryango bya Politiki byakorerwaga muri Sudani, bihagarara, nyuma y’ubusabe bw’iki gihugu.
Ibi byemerejwe mu kanama gashinzwe Umutekano mu muryango w’Abibumbye, kuri uyu wa 01 Ukuboza, kakaba karemeje ko ibikorwa byawo bya politiki muri Sudani bihagarara ku busabe bw’iki gihugu. Ibi kandi byemejwe n’ibihugu 14 kuri 15 bikagize, igihugu cya 15 aricyo cy’Uburusiya cyo cyarifashe.
Ibikorwa bya Loni bigamije ubufasha mu bya politiki muri Sudani (UNITAMS) bizahagarikwa burundu kuri iki Cyumweru nyuma y’amezi atatu abakozi buru rwego bemerewe gutaha ndetse inshingano zarwo zikegurirwa andi mashami ya Loni.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani rufite abakozi 245 barimo 88 mu Mujyi wa Port Sudan, mu gihe abandi bakorera i Nairobi muri Kenya na Addis Ababa muri Ethiopie.
UNITAMS yashyizweho mu 2020 hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’inzibacyuho muri demokarasi muri Sudani nyuma y’aho Omar al-Bashir avuye ku butegetsi ariko mu Ukwakira 2021, Umugaba w’Ingabo Abdel Fattah al-Burhan agafata ubutegetsi akoze coup d’état.
Ku wa 15 Mata 2023, mbere y’uko hasubukurwa ibikorwa by’inzibacyuho, hadutse imirwano hagati y’Igisirikare cya Sudani kiyobowe na Burhan n’Umutwe witwara Gisirikare, Rapid Support Forces (RSF) uyobowe na General Mohamed Hamdan Daglo.
Iyi ntambara yatumye abarenga miliyoni esheshatu bava mu byabo bahungira muri Sudani cyangwa mu bihugu bituranyi.
Nyuma Burhan yanenze Umuyobozi wa UNITAMS, Volker Perthes ku bw’izo mvururu asaba ko yirukanwa ari na ko byaje kugenda muri Nzeri ntihagira umusimbura.
Guverinoma ya Sudani yasabye ko ubutumwa bwa Loni buhagarara ivuga ko butigeze bugira icyo bumara ndetse nta yandi mahitamo Umuryango w’Abibumbye wagize uretse kubuhagarika.
Ibi bibaye mu gihe iki gihugu kiri mu ntambara ihanganishije ingabo za Leta n’iz’umutwe wigometse ku butegetsi .
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com