Sylvestre Nsengiyumva umwe mu banyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda utuye mu gihugu cy’ububirigi yatunguranye ubwo yumvikanaga avuga ko kuba abantu bari muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze birirwa bavuza induru ku kibazo cya Paul Rusesabagina, atari urukundo bari basanzwe bamufitiye ko ahubwo babifashe nk’amahirwe babonye yo gukoresha izina rye nk’intwaro ya politiki.
Nk’umwe mu bantu uzi neza ibibera mu mashyaka arwanya ubutegeti bw’urwanda yemeza ko usibye umuryango wa Rusesabagina wababajwe n’ibimubayeho, ko abandi bantu dosiye ye itigeze ibashishikaza cyangwa ngo igire abo ibabaza, yaba abari mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorera hanze ndetse n’abari imbere mu gihugu .
Ngo n’ubwo bimeze gutyo ariko ngo opozisiyo ikorera hanze yo yabonye ifatwa rya Rusesabagina nk’amahirwe n’intwaro nshya ya politiki yo gukoresha mu guharabika no gusebya ubutegetsi bw’urwanda
Yagize ati:”Icyo nzi neza Ntabwo abantu bo muri opozisiyo bababaye ngo n’uko Rusesabagina yafashwe n’uRwanda. Usibye umuryango we abandi basaga nkaho ntacyo bibabwiye.Gusa abarwanya ubutegetsi babonye oportinuty ( amahirwe) yo gukoresha izina rye nk’intwaro ya politiki mu ruhando mpuzamahanga bagira bati: bafashe wa wundi wabonye igihembo, iriya dossier izabahagama.”
Sylvestre Nsengiyumva akomeza yanzura ko impamvu nyamukuru ar’ukubera ko Rusesabagina atabashije kuba umu leader w’abanyarwanda cyangwa igicumbi runaka cy’abanyarwanda ndetse ngo hakaba hari abantu benshi bo muri opozisiyo batamwiyumvagamo by’umwihariko abakunze kwitwa imfubyi za Habyarimana, ngo kuko batishimiye filime mbarankuru yakozwe na Rusesabagina izwi nka “ Hotel rwanda “igaragaza uko ingabo za ex Far n’interahamwe zari zibasiye ubuzima bw’abatusi mu 1994 bari barahungiye muri hotel de mille colline.
Ikindi ngo n’uko byari binagoranye cyane gusobanurira abazungu ikibazo cya Rusesabagina mu gihe Leta y’uRwanda yagaragazaga ibimenyetso simusiga byemeza uruhare rwa Paul Rusesabagina mu bitero by’iterabwoba bakozwe n’umutwe wa FLN k’ubutaka bw’urwanda ndetse yari abereye umuyobozi.
Nk’uko byakunze kugaragara n’uko abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakaba bari bishingikirije ubwenegihugu Paul Rusesabagina afite aribwo Ubw’ububirigi na Leta Zunze ubumwe z’Amerika , aho bumvaga ko ibyo bihugu bisanzwe bifitanye umubano mw’iza n’uRwanda byabahindukirira bikumva ibyifuzo byabo bitwaje izina rya Rusesabagina .
Bumwe mu buryo bahisemo gukoresha ngo ni nko kwirirwa mu nteko nshingamategeko y’Amerika, ububirigi n’iyumuryango w’ubumwe bw’uburayi , bagaragaza ko Leta y’urwanda yashimuse umuturage wabo , akaba n’impirimbanyi ya Demokarasi ari nako basaba ibyo bihugu gufatira urwanda ibihano ariko bakirinda guhingutsa impamvu uwo bita impirimbanyi ya Demokarasi yashimuswe nk’uko babivuga.
N’ubwo bimeze bityo ariko ntacyo iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda yabashije kungukira mw’izina rya Rusesabagina ,kuko usibye kuvuza induru bitabujije ubutabera bw’uRwanda gukora akazi kabwo, maze Rusesabagina agahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba byakorewe k’ubutaka bw’uRwanda, byakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi.
Arangiza avuga ko ifatwa rya Rusesabagina ryashize rigaragaje ubushobozi bw’uRwanda mu birebana n’ubutasi n’uburyo opozosiyo nyarwanda ikorera hanze ihagaze.
HATEGEKIMANA Claude