Bamwe mu bantu babarizwa muri Opozisiyo Nyarwanda iba hanze babona ko iyo Opozisiyo itakiri iyo kwizerwa.
Guhera mu mpera z’umwaka wa 2020 Opozisiyo Nyarwanda ikorera mu mahanga yibanze mu icengezamatwara rishingiye ku kinyoma mu kuvuga ko Perezida Paul Kagame atakiriho.
Iki ni ikinyoma cyatangijwe na Padiri Nahimana Thomas maze abandi banyapolitiki bagenzibe barimo Kayumba Rugema n’abandi bamukurikira buhumyi .Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi ba Politiki bavugako ino Opozisiyo imeze nk’akabari buri wese yinjiramo uko yishakiye .
Yasize iyihe Sura?
Nsengiyumva Sylvestre umwe mu bantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Tarsice Semana yavuze ko kuva mu mwaka wa 2020 kugeza magingo aya Opozisiyo yatakarijwe ikizere yaba mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga biturutse ahanini kucyo yise “Politique Médiocre” cyangwa se politiki itagira ubushishozi no kutagira ibitekerezo
Akomeza avuga ko iyi politiki yadindije opozisiyo kuko abantu badakunda ubutegetsi bw’uRwanda bibanze mu kubika Perezida Paul Kagame ,arinako bamwe muribo birirwa baryana harimo gusenyuka no gutera amagambo
Nsengiyumva akomeza avuga ko ikibabaje ari uko aba bantu biyita intiti kandi nyamara wareba ibikorwa byabo ugansanga ari abanyapolitiki” fake” cyangwase bantakigenda byatumye abantu benshi baba abanyamaganga n’Abanyarwanda bayitakariza ikizere .
Mugihe Perezida Paul Kagame we yarimo akora akazi gakomeye ndetse agera kubikorwa by’indashikirwa birimo gufata Paul Rusesabagina, gutegura CHOGAM n’ubwo yasubitswe kubera Covid-19 ariko n’ubusanzwe ikaba izabera mu Rwanda, guta muri yombi Kabuga Félicien, gutsura umubano mwiza n’Ubufaransa, kuzimya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN , kubungabunga umutekano muri Centre Africa n’ibindi.Mugihe abandi bo birirwaga bavuga ko yapfuye ndetse bagacukagurikamo ibice.
Yagize ati:” Ni abantu bindatwa “Médiocre”, indatwa za “fake” bakurikiye ibyo ngibyo bakabyemera bakanabiha ingufu byatumye opozisiyo itakarizwa ikizere
Umwaka ushize opozisiyo twibanze mu kuvuga ko Paul Kagame yapfuye turyana ndetse ducikagurikamo ibice mugihe Kagame yakoze byinshi cyane birimo Gufata Rusesabagina na Kabuga Felecien Gutegura CHOGAM, Gutsura umubano mw’iza n’Ubufaransa, kuzimya FDLR na FLN Ubu ntibikivugwa nka mbere, kubungabunga umutekano muri Centre Africa n’ibindi byinshi.”
Nsengiyumva akomeza avuga ko nubwo padiri Nahima ariwe wazamuye iki kinyoma ngo byaje kugaragara ko n’abandi banyapolitiki bo muri opozisiyo biyita intyoza ntacyo bakoze ngo banyomoze ibyo bihuha cyangwa ngo bamwamagane bigaraga ko ari abanyapolitiki ba nyamujya iyo bigiye bityo ko atari abo kwizerwa
Ati: “Muri politiki; disikuru ni ikintu gikomeye cyane.iyo umunyapolitiki atagaragaje aho ahagaze ku kintu runaka bisa naho acyemera uko kiri. Ariya magambo ya Padiri Nahimana yatesheje agaciro opozisiyo nyarwanda ikorera hanze”
Nsengiyumva avuga ko padiri Nahimana yatangiye gukemangwa kw’ikubitiro Nyuma yaho umunyamakuru wa Voice of Africa yamubazaga ikibazo kigira kiti:
“Niba ufite umutimanana ese ubwenge bwawe burakumvisha ko ibi bintu urimo bitazagutesha ikizere?”
Maze nawe asubiza agira ati:”Ibyo mvuga ndabyizeye ni ukuri”
Yabeshye Idamage
Nsengiyumva akomeza avuga ko amagambo ya Padiri Nahimana yayobeje abaturage imbogo yambere akaba Idamage umudamu wumvise amagambo yavuzwe n’umupadiri wumunyabinyoma uba hanze maze nawe akabyemera buhumyi akagera naho agera kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga agamije kugumura abandi baturage ariko akaba yarisanze mu gihome.
Ati:” Uriya yazize ikinyoma cya Padiri Nahimana Thomas”
Arangiza avuga ko Nahimana Thomas Ntakizamuhindura kuko azakomeza akora nk’uko asanzwe akora ngo kuko ameze nk’idebe iyo ryituye hasi risakuza,barikubita hasi nabwo rigasakuza cyane cyane iyo ntakintu kirimo
Hategekimana Claude