Bamwe mu banyapolitiki ba opozisiyo Nyarwanda ikorera mu buhungiro bakunze kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye basebya ubutegetsi bw’uRwanda, ariko nyamara ugasanga ahanini babiterwa n’umujinya no kwivumbura biturutse ku mateka ya buri umwe n’inyungu ze .
Opozisiyo Nyarwanda ikorera mu buhungiro muri rusange igizwe n’amashyaka yagiye avuka kubera umujinya no kwivumbura kwa bamwe mu bahoze mu butegetsi bw’uRwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame cyangwase abahoze mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana na MRND ye.
Buri munyapolitiki ashingiye ku gice yabayemo cyangwa akomokamo usanga ashyira mbere na mbere inyungu ze bwite akomora ku ngoma yamukamiye, cyangwa ibikomere ayikomoraho, aho gushyira imbere inyungu z’abanyarwanda bose muri rusange n’imiyoborere myiza y’igihugu.
Ibi nibyo ntandaro ya hato na hato yo guhora bacikamo ibice, kwitana abagambanyi no kwirukanana bikomeje kubaranga.
Kuva mu myaka ya 1998 ubwo hagaragaraga bwambere abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakoresheje intwaro aribo FDLR icyo gihe bakaba bari bakiri ARIL 1 na ARIL 2 wasangaga ahanini babiterwa n’umujinya biturutse kukuba benshi mu bari bayigize bari abasirikare babarizwaga mu ngabo zatsinzwe ( Ex-FAR), bityo bakaba batariyumvishaga ukuntu bambuwe ubutegetsi na FPR Inkotanyi.
Kubera uwo mujinya byatumye batangira kwisuganyiriza mu nkambi bari barahungiyemo maze batangira kugaba ibitero k’uRwanda byamenyekanye cyane “nk’Ibitero by’Abacengezi” ariko bikaza kurangira basubijwe inyuma n’ingabo za RDF, ndetse benshi muribo bakahasiga ubuzima
Nyuma yaho gato hatangiye kuvuka abandi nka ba Twagiramungu Faustin, Padiri Thomas Nahimana n’abandi benshi utarondora ,nabo ibitekerezo byabo ugasanga bishingiye kuri revorisiyo ya Giparimehutu yo mu 1959 yahezaga hanze igice kimwe cy’Abanyarwanda.
Robert Mugabe umusesenguzi mu bya politiki akaba n’umunyamakuru mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ukwezi TV yagize ati:
“Ubusanzwe bariya bantu ,abenshi nubwo bize ntago bakuze muri politiki. Umujinya ntago uhagije muri politiki. Politiki ni nk’amategeko, umujinya uwushira hirya. Iyo ugiye kuburana ufite umujinya ntiwisobanura neza, uratsindwa. Abantu nka ba Padiri Thomas Nahimana naba Rukokoma, Demokarasi bavuga , ni Demokarasi ya MDR Perimehutu cyangwase Hutu power:Kuko turi benshi abe aritwe dutegeka.”
Saba gusa Kuko hari n’abandi barimo ba Kayumba Nyamwasa, Theogene Rudasingwa, Gahimama Gérard n’abandi benshi bahoze m’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bashinze amashyaka arwanya ubutegetsi bw’uRwanda biturutse ku kwivumbura.
Ni nyuma yaho ubwo bari bagifite inshingano m’ubutegetsi bw’uRwanda , bamwe bakoraga amanyanga bitwaje imyanya Bari bafite , bamara gutahurwa no gutangira kubiryozwa bagahita batoroka ubutabera, bakagenda bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Paul Kagame Kandi nyamara babitewe no kwivumbura , Kuko ubusanzwe kuribo bumvaga ari abantu badakorwaho.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko benshi mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda badafite intego n’ikerekezo bifatika cyangwa byumvikana Kuko abenshi bashinga amashyaka ku nyungu zabo bwite akaba ari nayo mpamvu amashyaka yabo ahora acikamo ibice . Abandi bakabikora kubera umujinya no kwivumbura byose bishingiye ku mateka yabo.
Hategekimana Claude