Bamwe mu bagize guverinoma yo mu buhungiro irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakomeje kugaragaza isura y’imitwe y’amashyaka ikorera hanze ivuga ko irwanya u butegetsi bw’uRwanda.
Jean Paul Ntagara usanzwe ari Minisitiri w’intebe muri guverinoma ya baringa ikorera mu buhungiro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, yagaragaje uburyo benshi mu bantu baba mu mitwe y’Amashyaka ibarizwa muri opozosiyo, ari abantu bahindutse imbohe z’amateka mabi ashingiye ku macakubiri y’Amoko n’uturere byakunze kuranga politi y’uRwanda kuva k’ubutegetsi bwa MDR Parmehutu kugeza k’ubutegetsi bw’akazu k’abashiru bari bibumbiye muri MRND ya Habyarimana Juvenal.
Nk’uko akomeza abivuga ngo amacakubiri, gucikamo ibice no guhora mu ntambara hagati y’abagize imitwe irwanya ubutegetsi bw’urwanda bituruka ahanini ku myumvire itandukanye aho bamwe bibona mu mateka y’ingoma y’Abaparimehutu ya Kayibanda Gregoire abandi bakibona mu mateka y’ingoma ya Muvoma(MRND) ya Habyarimana Juvena ndeste ibi ngo bikaba bituma bahora bishishanya cyangwa ntawizera undi.
Abibona k’uruhande rwa MDR Parmehutu ngo bahora bahanganye n’abandi bitwa “imfubyi za Habyarimana”babashinja ko bahiritse ubutegetsi bwabo maze bakica umubyeyi wabo Kayibanda n’abandi banyapolitiki b’igitarama , mu gihe imfubyi za Habyarimana nazo zibashinja kuba benshi muribo bararwanyije ubutegetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal kuva mu 1991 ubwo hatangiraga inkubiri y’amashyaka menshi n’ingabo za FPR inkotanyi zirimo zotsa igitutu ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal byanatumye babita ibyitso by’inkotanyi.
Kuva 1994 Nyuma y’ihirima rya Guverinoma y’abatabazi yashize mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi benshi, mu bari bagize ubwo butegetsi, Abasirikare n’abanyapoliti bicyo gihe bahungiye mu bihugu by’amahanga birimo iby’abaturanyi ndetse nyuma y’imyaka mike batangira gushinga icyo bise opozisiyo igamije ku Rwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda .
Iyi opozisiyo yaranzweno kujegajega , guhuzagurika , kutagira icyerekezo cyangwa ngo igire icyo ibasha kugeraho kuko mu myaka yose yamaze yaranzwe n’isenyuka ry’imishinga yayo irimo, impuzamashyaka n’indi miryango yagiye ishingwa bagamije gushira imbaraga hamwe ngo babashe kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda ariko igasenyuka itamaze kabiri kubera ikibazo cy’amacakubiri.
Ariko Jean Paul Ntagara ubu usigaye utuye muri Canada nawe akaba yaraje kujya muri iyo mitwe, asanga aya mateka ashingiye ku macakubiri n‘uturere n’amoko yarakomeje kubakurikirana no mubuhungiro ndetse ngo akaba ariyo mpamvu Nyamukuru ikomeje kubaheza ishyanga no gutuma habaho kutumvikana, kwishishanya no kudahuza mu bagize opozisiyo nyarwanda ikorera hanze bitewe n’uko ngo bakirebera mu ndorerwamo ya Hutu-tutsi na Kiga-nduga.
Yagize ati:”Turandure n’imizi umwuka wa Hutu-tutsi, Kiga-Nduga wabaye karande muri opozisiyo, amateka yarabaye ntacyo twabihinduraho, ntabwo bigomba kutubera impamvu yo guhora turwana hagati yacu.”
Jean Paul Ntagara arangiza avuga ko bibaje kubona mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’uRwanda akorera hanze hakiri abantu babaye impohe n’abacakara b’amateka mabi yaranzwe n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere bishingiye kumarangamutima ndetse bikomeje gutuma bahora baryana hagati yabo.
Kuri we ngo aba banyarwanda bo muri opozisiyo bakaba badashaka kwigira ku mateka yabo ahubwo ko icyobo baguyemo mu 1994 aricyo bisanze bongeye kugwamo bageze hanze.
HATEGEKIMANA Claude