Hamaze igihe humvikana amashyaka arwanya ubutegetsi bw’uRwanda akorera hanze avuga ko akeneye impinduka mu Rwanda mu gihe yo ubwayo yananiwe guhindura imyumvire yayo ishingiye ku macakubiri, amagambo yo guhinyurana, gusuzugurana,gutukana, guseserezanya,ubwibone no gukomeretsanya ibi akaba aribyo byahawe intebe mu mashyaka ya Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze.
Ibi byatumye Bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki bakurikiranira hafi imikorere y’iyi Opozisiyo barimo DR Ngiruwonsanga Tharsice Nawe uba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bibaza niba bene iyi Opozisiyo izagera aho ikumva inshingano zayo cyangwa biri kure nk’Ukwezi!
DR Ngiruwonsanga avuga ko ifatwa ryabo muri FDLR,MRCD na RNC ryakagombye kubera isomo abantu baba muri Opozisiyo maze bagahindura imyitwarire yabo idashinze irangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko n’ururere, n’amatiku gusa niba koko bazi Icyo bashaka .
Yagize ati:”Twabishaka tutabishaka ifatwa ryabo bantu rirerekana ingufu nkeya zabo muri Opozisiyo bituruka k’ubuhezanguni n’amakimbirane Hagati yabo. Uwiyahura ni uwumva ko azagera ku butegetsi akoresheje amanyanga akibwira ko azasuka ibinyoma hasi agamije kugera ku butegetsi yibwira ko aribyo bizamworohera!.”
Akomeza avuga ko abantu bo muri Opozisiyo bananiwe gusimbuka inkuta z’amacakubiri n’imyumvire idahwitse ,hakiyongeraho kutagira imirongo migari ibaranga ngo kuko ahubwo usanga barangwa n’akajagari no guhangana hagati yabo k’uburyo hari ababereye imitwaro bagenzi babo.
Urwikekwe kandi ngo rukomeje gufata indi ntera muri Opozisiyo Nyarwanda iba hanze aho yacitsemo ibice bitatu birimo abiyita imfubyi za Habyarimana Juvenal, abandi ngo ni Imfubyi za Kayibanda Grégoire hakaba n’abandi bahoze muri FPR Inkotanyi bose ngo bakaba bakunze kugirana urwikekwe no kudahuza muri pplitiki yabo.
Abakurikiranira hafi ibebera muri Opozisiyo Nyarwanda bavugako uyu ari umusaruro wo guheranwa n’amateka na Politiki zivangura zaranze Repuburika yambere n’iya Kabiri byakomeje gukurirana benshi mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda baba hanze ndetse bamwe ntibabure kuvuga ko bisa nk’ingengabitekerezo y’uruhererekane bonse mu mashereka ,dore ko benshi muri bo bahoze ari abambari b’izo ngoma ( iya MDR Parmehutu ya Kayibanda na MRND ya Habyarimana Juvenal)
Ni mugihe Kandi ngo kuvuga ibyerekeranye na Demokarasi muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze ari nk’umuhango gusa ngo kuko nabo ubwabo iyo Demokarasi ntayo bagira mugihe nta muyobozi n’umwe muri ayo mashyaka ufata igihe ngo asobanurire abayoboke be impamvu ibyemezo runaka byafashwe n’icyo byazabagezaho!
Aragira ati:” Kuvuga ibyerekeye Demokarasi mu Mashyaka ya Opozisiyo ni nk’umuhango gusa! Ngaho Bamwe nimumbwire n’iba hari umuyobozi n’umwe muri aya Mashyaka yacu ufata igihe ngo asobanurire abayoboke be impamvu ibyemezo byafashwe n’icyo bitegereza kubamarira?. Ntago politiki ari ukwirirwa usobanura ibitagenda mu Rwanda ukoresheshe za you tube gusa .Ibi nibyo bituma abantu benshi bo muri Opozisiyo baba banyamwigendaho.”
Dr Ngirunsanga Tharsice yanzura avuga ko gufatirana abaturage no kubabeshya, ari ibintu byabaye umuco karande mu mashyaka abarizwa muri Opozisiyo ikorera hanze ngo biturutse ahanini ku Nyota y’ubutegetsi n’inda nini ibintu ngo birigutuma bakomeza guhura n’ibibazo bidasanzwe.
Ni Mugihe Kandi kwitana ba mwana no kwigira ba nyamwigendaho, kurangwa n’ubugwari no gukunda umugayo , gushira imbere inyungu bwite bishimangira imvugo ikomeje gucicikara ivuga ko Opozisiyo ikorera hanze irutwa n’itariho.
Hategekimana Claude
Dore amafoto y’ibigarasha.Nimpagararo yabo irasekeje kubera ibitekerezo byabo.