Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta(PAC) yahangamye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ku makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko idafitiye ingengo y’imari. Mu gihe yari ifite miliyari 13 yatanze ahwanye na miliyari 48, ikaba yarateganyaga gutanga amasoko 127 afite agaciro ka miliyari 60,8.
Depite Jean-Chrysostome Ngabitsinze yabajije abayobozi ba kaminuza y’u Rwanda ati “Ni iki abakozi bashingiyeho mu gutanga amasoko angana gutyo mu mwaka? Turashaka kumva impamvu ayo makosa yabaye,”
Ubwo yasesenguraga raporo y’Umugenzuzi Mukuru ya 2018-2019, (PAC) yavuze ko iki kigo cya Leta kitubahirije ibisabwa mu gutanga amasoko ya leta mu mwaka ushize.
Ku rundi ruhande, Samuel Mulindwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, we avuga ko ashidikanya ko kaminuza yaba yaratanze amasoko ya miliyari 48 mu mwaka umwe w’ingengo y’imari.Yashimangiye ko atazi ko n’ingengo y’imari ya kaminuza y’imyaka ibiri ishize yari kubasha kwishyura ayo masoko.
Ubwo yageraga imbere ya PAC, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Imari, Françoise Kayitare Tengera, yemeye ko bafite intege nkeya mu igenamigambi hagendewe no kuba amafaranga kaminuza ihabwa na guverinoma adashobora no guhemba abakozi bose.
Kaminuza y’u Rwanda ikaba ihemba abakozi bayo miliyari 25,1 z’Amanyarwanda buri mwaka.
Abadepite kandi bagaragaje impungenge batewe no kuba Kaminuza y’u Rwanda yarananiwe kugaruza miliyoni zisaga 70, yari yishyuye nk’umurengera ku masoko yahawe agaciro karenze igiciro cyateganywaga mu kuyahatanira.
ibaruramari, gutinda kwishyura, kutiyandikishaho umutungo
Andi makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta arimo: kutagira inyandiko z’ibaruramari zihagije no kuzuza ibitabo imburagihe (kutabyuzuriza igihe).
Hagaragaramo amafaranga yo kwiyandikisha kw’abanyeshuri arenga ayateganijwe, aho miliyoni 219 zitabonerwa ibisobanuro.
Bavugamo na miliyoni 90 zavuye mu macumbi ya kaminuza ariko ntizishyirwe muri raporo, ndetse n’amafaranga y’ubwishingane (caution) angana na 1,830,461,807. Kugeza tariki ya 30 Kamena 2018, aya mafaranga yari atarasubizwa beneyo, kandi kaminuza ntinerekane urutonde rwabo na za campus baherereyemo.
Ku birebana n’imicungire y’amasezerano, kaminuza ivugwaho gutinda kuyubahiriza. Habonetse amasezerano yo gutanga ibicuruzwa na serivisi (invoices) arimo amafaranga 2,179,223,317. Nyamara aya yatize kwishyurwa, uku gutinda kubarirwa hagati y’iminsi 25 na 1064 (hafi imyaka itatu). Abagenzuzi basanga ibi byatuma haba imikoranire mibi na ba rwiyemezamirimo.
Uku gutinda kwishyura kandi ngo kwatumye kaminuza yishyura inyungu zisaga miliyoni 310 y’akamama, ku nyubako yagombaga gucumbikira abanyeshuri mu karere ka Huye.
Kaminuza y’u Rwanda ntigira ibyangombwa by’ubutaka, aho ku bibanza 105 ifite, ibyo ifitiye ibyangombwa ni 49 gusa. Na duke tugaragara ni utwa Campus ya Huye gusa.
Karegeya Jean Baptiste