Padiri Marcel Hitayezu uba mu Bufaransa yatawe muri yombi acyekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda muri Mata 1994.
Si ubwambere agejejwe imbere y’ubutabera kuko muri 2016 ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwanze icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda cyo kumwohereza mu gihugu mu Rwanda.
Itangazamakuru ryo mu gihugu cy’u Bufaransa rivuga ko Padiri Marcel Hitayezu acyekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bari muri Paruwasi ya Mubuga mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Padiri Hitayezu wari usanzwe aba mu gihugu cy’u Bufaransa, amakuru yemeza ko yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 aho atuye Montlieu-la-Garde.
Alain Ghautier, Umuyobozi w’umuryango CPCR wiyemeje gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Burayi, yavuze ko iby’itabwa muri yombi rya padiri Hitayezu wayoboraga Paruwasi Gatolika ya Montlieu-la-Garde mu gihugu cy’u Bufaransa yatawe muri yombi nyuma yo kubazwa n’inzego z’Ubugenzacyaha mu Bufaransa ku byaha akekwaho muri 2019.
Urukiko rw’i Poitiers muri Nyakanga 2016, rwari rwafashe icyemezo ko Padiri Hitayezu yoherezwa mu Rwanda, gusa mu Kwakira 2016 urukiko rw’ubujurire rwanzura ko arekurwa.
Alain Ghautier avuga ko abagize CPCR bagiye mu Rwanda gushaka amakuru agaragaza uruhare rwa Padiri Hitayezu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze basaba ko yatabwa muri yombi.
Abatangabuhamya bari kuri Paruwasi ya Mubuga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana, tariki ya 7 Mata 1994 kuri Paruwasi ya Mubuga hahungiye Abatutsi babarirwa hagati y’ibihumbi bine na bitanu bari baturiye iyo Paruwasi.
Bavuga ko ubwicanyi bwatangiye tariki ya 15 Mata 1994, ndetse bukaba bwarahagarikiwe na Perefe Kayishema kuri ayo matariki.
Umwe mu bahahungiye witwa Pascal ndetse akahaburira umugore n’abana batanu avuga ko Padiri Hitayezu yari kumwe n’abicanyi kuko yari asanzwe ajya mu nama zabo, akavuga ko mu gihe Abatutsi bicwaga kuri Paruwasi yari ayoboye ntacyo yakoze ngo bashobore kurokoka.
Munyandinda wari wahahungiye avuga ko tariki 12 Mata 1994 bari bishwe n’inzara maze Padiri Hitayezu akabaha ibyo kurya bikeya ariko abasirikare bakamubuza ngo bizajya bihabwa abasirikare bari mu kazi.