Umwe mu ba Padiri ba Kiliziya Gatolika muri Kenya, yapfiriye mu cyumba cya Hoteli yari yararanyemo n’ihabara rye bivugwa ko bari bamaranye igihe.
Amakuru dukesha The Nation avuga ko Joseph Kariuki wari usanzwe ukorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Ruai i Nairobi, yavuye muri aka gace yari asanzwe abamo yerekeza i Murang’a ku wa Gatanu.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu nibwo uyu mukobwa yaje gukanguka ariko asanga uyu mupadiri we atagihumeka uw’abazima, ahita ahamagara ubuyobozi bwa Monalisa Hotel bari barayemo.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’iyi hoteli avuga ko “Padiri Joseph Kariuki yari umukiliya wabo w’imena ku buryo yazaga muri iyi hoteli inshuro nyinshi, mu gihe yabaga ashaka kugirana ibihe byiza n’umukunzi we.”
Reports nyinshi zerekana ko ibihumbi byinshi by’abapadiri,Abasenyeri na Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose beguye kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988.Muli August 2018,urukiko rwo muli Pennsylvania rwashinje ubusambanyi abapadiri 300.Muli 2018,Cardinal George Pell wo muli Australia,yakatiwe imyaka 6 y’igifungo,azira ubusambanyi.Yali nomero ya 3 muli Vatican,ashinzwe imali.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi. Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC bashinjwe ubusambanyi.Utibagiwe Cardinal Armand Ouellet (icyegera cya Paapa,I Vatican).We n’Abapadiri 80 bakoranaga iwabo muli Quebec,bashinjwa ubusambanyi.Mu mwaka wa 2022,Abasenyeli 11 bo muli France,barimo Musenyeri Michel Aupetit,archbishop wa Paris,bose bashinjwa ubusambanyi.N’abandi batabarika.