Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda muri Diyosezi ya Butare, Buhanga Jean Claude yitabye Imana kuri uyu wa 5 Kanama 2021, azize impanuka y’imodoka yabereye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru.
Iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu y’amanywa, ubwo imwe mu makamyo yifashishwa mu gukora umuhanda yavaga ahagana ku biro by’umurenge wa Kibeho w’Akarere ka Nyaruguru yabuze feri iza kugonga imodoka ntoya yari itwaye Padiri Buhanga yavaga ku biro by’akarere.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko uwari utwaye ikamyo yayitwaraga yayizimije (yateye indobo), ageze ahamanuka, bituma igira umuvuduko mwinshi yananiwe kugabanya, ni bwo yaje kugonga iyarimo Padiri Buhanga yaturukaga mu kindi cyerekezo, iyangiza bikomeye, inayimenaho itaka yari itwaye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugira yabwiye Bwiza ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe no kubisikana nabi kw’izimodoka. Yagize ati: “Ni byo koko habereye impanuka, bishoboke kuba yatewe no kubisikana nabi.”
Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo undi wari kumwe na Padiri Buhanga. Umurambo wa Padiri mu bitaro bya Munini biri muri Nyaruguru, umufuratiri bari kumwe wakomerekeyemo nawe ajyanwa kuvurirwa muri ibi bitaro.
Urupfu rwa Padiri Buhanga kandi rwemejwe n’Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba nk’uko bigaragara mu itangazo yashyize ahabona mu kanya kashize.
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo we afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho, akurikiranweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake, gihanwa n’ingingo y’111 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa agacibwa amande atari munsi y’500,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw.