Umupadiri w’umugatolika n’umubikira bo mu Buhindi bahamijwe icyaha cyo kwica umubikira wabafashe basambana mu myaka 28 ishize bahanishwa gufungwa burundu.
Padiri Thomas Kottoor n’Umubikira Sephy baciriwe urubanza ku wa Kabiri bahamwa n’icyaha cyo kwica umubikira w’imyaka 21, icyaha bivugwa ko cyakozwe mu mwaka 1992.
BBC yanditseko impamvu uyu mupadiri n’umubikira bishe uyu mugenzi wabo,k ari uko yari abafatiye mucyuho basambana.
Iperereza rya Mbere rya Polisi ryagaragaje ko uyu mubikiri yiyahuye. Nyuma niho hongeye gutangira ipererereza ryimbitse bisabwe n’umuryango we ku bufatanye n’abaharanira ubureganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu cy’Ubuhinde.
Umubikira Sephy w’imyaka 55 ntacyo aratangaza ku myanzuro y’urukiko mu gihe Padiri Kottoor w’imyaka 69 ashimangira ko ari umwere.
Ejo kuwa gatatu asomerwa urubanza Kottor, yabwiye ibinyamakuru byo muri iki gihugu ati: “Jyewe nta cyaha nakoze. Imana iri kumwe nanjye”.
Amakuru ava mu gihugu cy’Ubuhindi avuga ko hari undi mupadiri wafashwe inshuro 3 asambana na Masera Sephy , ndetse akaza no kwirukanwa mu gipadiri mu mwaka 2008.
Umurambo w’uyu mubikira witwaga Abhaya wishwe bivugwa ko wabonwe mu kigo cy’ababikira cyitiriwe Mutagatifu Piyo kiri ahitwa I Kottayam mu majyepfo y’Ubuhinde.
Urukiko rwavuze ko mbere y’uko Abhaya yicwa yariyabyutse mu gitondo kare kuwa 27 Werurwe 1992, ajya mu gikoni gufata amazizi yo kunywa.’
Mu gihe yageraga mu gikoni ngo yaje gusanga Padiri Kottoor na Sephy ariho basambanira.
Mu gutinya ko yazabamenera ibanga ngo bafashe umwanzuro wo kumwica nkuko urukiko rubivuga.
Mu mwaka 1993 uru rubanza rwari rwarasubitswe kubera kubura ibimenyetso. Mu mwaka 2008 ku busabe bw’urukiko rw’ikirenga , hongeye gufungurwa uru rubanza, nyuma y’ibimenyetso byari bimaze gukusanywa n’ibiro bikuru by’iperereza CBI.
Abaharanira uburenganzira bwa Muntu bashimye ko masera Abhaya ahawe ubutabera bari bamaze imyaka isaga 28 bategereje.