Padiri Nahimana Thomasi usanzwe avuga ko ari Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, hamwe na Mukankiko Slyivie yigeze kuvuga ko ari Minisitiri we bakomeje kwigamba ko bashyikiranye na Perezida Tshisekedi ubwo yabakiraga ngo bigire hamwe uko yabafasha kugera ku butegetsi mu Rwanda.
Padiri Nahimana yakunze kwirata ko ngo yaba yarahuye na Perezida Tshisekedi, ibyo abamukurikiranira hafi bavuga ko ngo yaba asa n’uri gukina ikinamico ngo kuko akunze gukoresha amafoto Shop kugira ngo abone gihamya kandi nyamara nta byigeze bibaho. ibi rero abikora avuga ko ngo yaba yaraganiriye nawe ku byerekeranye na Politiki y’u Rwanda.
ibi kandi abikora kuko kenshi uyu mu perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yumvikanye yigamba ko agiye gufasha abarwanya Leta y’u Rwanda kugira ngo bakureho ubutegetsi buriho, ndetse ari byo yakunze guhura n’abantu batandukanye barimo, abibumbiye mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda nka Jambo ASBL n’abandi.
Padiri Nahimana ahuye na Perezida mu gihe ari mu nkubiri y’amatiora itamworoheye mu gihugu cye kandi n’u Rwanda ruakaba rwitegura amatora umwaka utaha wa 2024, amatora uyu Nahimana yamaze gutangaza ko azatangamo kandidatire, ngo yiyamamarize kuyobora u Rwanda.
N’ubwo bimeze gutyo ariko Padiri Nahimana aracyaziritse ku ngenga bitekerezo y’amoko nk’uko akunze kumvikana abivuga mu mbwirwa ruhame ze atangaza ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’abavantara atari Abanyarwanda bityo agahita yikubita mu ngobyi ya Twagiramungu Faustin bakunze kwita rukokoma, nawe wabaswe n’ubuhezanguni n’ivangura rishingiye ku moko.
Mukankiko Slyivie udahwema kugaragaza ko Padiri Nahimana ari igisambo yagaragaye bakoranye uru rugendo bitangaza benshi kuko n’ubwo yakunze kumugaragaza nka Minisitiri, bakunze kumvikana ubwumvikane bwabuze ndetse hari n’ubwo Nahimana yatangaje ko yamusimbuje cyakora ibyo bashobora kuba barabisubiyeho.