Bamwe mu bantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, batangiye gushinja Padiri Nahimana Thomas , gukorana na Leta y’u Rwanda.
Amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu barwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda baba ku mugabene w’u Burayi, ashinja Padiri nahimana Thomas kuba ikitso cya Leta y’u Rwanda, nyuma yaho atangarije ko ari kwitegura kuza mu Rwanda, kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
Muri aba, harimo Mukankiko Sylvie wanakoranye na Padiri Nahima igihe kirerekire muri Guverinoma bavuga ko ikorera mu buhungiro, ukomeje gukwirakiwza ubutumwa buvuga ko kuba Padiri Nahima ashishikazwe no kuza mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ,bishingiye ku gakino aziranyeho na FPR-Inkotanyi.
Uyu Mukankiko, avuga ko Padiri Nahima Thomas na FPR-inkotanyi , ngo bashaka kugaragaza ko amatora azaba mu 2024 , Nta munyapoliki uyahejwemo ndetse ko n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba hanze yarwo , bemerewe kuyagiramo uruhare ,kugirango bishimangire ko nta guhezwa kwayabeyemo .
Ati:’’Padiri Nahimana asigaye akorana na FPR-Inkotanyi. Biriya byo kujya mu Rwanda kwiyamamaza ni agakino baziranyeho. Mu mwitondere kuko abibwira ko ari k’uruhande rwa Oposiyo babishya cyane.”
K’urundi ruhande ariko, Padiri Nahimana Thomas asanzwe azwiho kuba amaze igihe kirekire ahugiye mu bikorwa byo guharabika Ubutegetsi bw’u Rwanda, guhakana no gupfobya Genoside yakorewe Abatutsi cyo kimwe no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu Mugabo wahoze yari hebeye Bikiramariya ariko ubu akaba yarayobotse Politiki, yiyita perezida wa Guverinoma ikorera mu buhungiro ,ibintu atemeranyaho na benshi bavuga ko ibyo akora bimeze nk’ubusazi .
Mu mwaka ushize wa 2022, yatangaje ko akenye abasazi 1000 bameze nkawe bakamwiyungaho, bagakora batayo yise Kagoma(Ni batayo yahoze ari ayabarwanyi ba FDLR), Hanyuma bakereza i Kigari gukuraho Ubutegetsi no kuburizamo amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe 2024.
Icyakoze vuba aha, aheruka guhindura ibitekerezo, avuga ko nawe yiteguye kuza mu Rwanda guhangana na FPR-inkotanyi muri ayo matora, yavugagako azaburizamo.
Claude HATEGEIKIMANA
Rwandatribune.com