Hari hashize Igihe bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barangajwe imbere na Padiri Nahimana Thomas umupadiri wataye inshingano ze ,bavuga ko Perezida Paul Kagame atagaragara mu ruhame ndetse bakagera naho kuvuga ko yitabye Imana.
Aya magambo yari yatangijwe na Padiri Nahimana Thomas uyobora Guverinoma ya Baringa iba mu buhungiro ,kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 aho yakunze kwemeza ko abizi neza ko Perezida Paul Kagame yitabye Imana ndetse rimwe aza kuvuga ko nibigaragara ko yabeshye azafunga igitangazamakuru cye cyitwa ” Isi n’Ijuru”.
Ibi yabivugaga adategwa, yemeza abantu baba muri opozisiyo ko ntahantu bazongera kubona Perezida Paul Kagame
Burya koko umushonji arota icyo acyennye. Nyuma yaho Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama yabereye i Paris mu Bufaransa yari igamije kwiga ku kibazo cya Sudan no kuzahura ubukungu bw’Afurika nyuma yo kuzahazwa n’ingaruka za Covid- 19, ndetse akaza no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri France 24, benshi mu bo Padiri Nahimana yari amaze umwaka urenga atuburira bamuhaye inkwenene bavuga ko umupadiri wihebeye Politiki y’ikinyoma no guhuzagurika, burya ko yari amaze umwaka ari mu nzozi.
Umwe yagize ati:” Ufite ikibazo kimaze igihe cyarakunaniye kugisubiza ukagira uti, reka nishiremo ko narangije kugikemura byakumarira iki?Izo n’inkinzozi kuko iyo ukangutse usanga ikibazo kigihari! Ahubwo wagira ibyago ugasanga cyariyongereye!”
Professeur Paul Kanamura umwe mu banyarwanda baba mu bufaransa mu kiganiro aheruka kugirana n’ijwi ry’Amerika ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Venuste Nshimiyimana Icyo avuga k’ubantu nka Padiri Nahimana Thomas wari umaze Igihe avuga ko Perezida Paul Kagame atakiriho . Yamusubije ko ayo ari amagambo y’abantu bamwe baba muri opozisiyo agamije kurangaza abantu gusa ,ngo kuko aho kugirango bene aba bantu bahugire mu bifite umumaro usanga birirwa mu matiku bagamije kurangaza no kuyobya abantu.
Yagize ati:” Ukwitaba Imana k’Umukuru w’igihugu kuvugwa na Guverinoma yonyine kuko ariyo ibifitiye uburenganzira. Abamaze Igihe babivuga ntakindi baba bagamije usibye kurangaza abanyarwanda . Aho kugirango abantu bo muri opozisiyo bahugire mu bibafitiye umumaro usanga bahugiye mu matiku no mubidafite umumaro. Ku bwizo mpamvu abashaka kurangara ubundi urabibarekera bagahugira mu kurangara.”
Abandi nabo barimo uwitwa Kalimba Blaise babinyujije ku rubuga rwa Twitter basabye Padiri Nahimana Thomas kuva muri Politiki ya byendagusetsa na byacitse kuko yasebye nyuma yaho Perezida Paul Kagame asesekaye i Paris nk’icyamamare maze padiri Nahima Thomas akabura ayo acira nayo amira.
Nubwo yari yaratinze kubyemera mu kuwa 13 Mata 2021ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Jean Claude Murindahabi Padiri Nahimana yaracitswe yibagirwa ko yabeshye abantu ,maze yemeza ko ubutegetsi buriho Ubu mu Rwanda buyobowe na Paul kagame.
Yagize ati:” Uko mbona ubutegetsi buriho mu Rwanda buyobowe na Paul Kagame”
Icyo gihe abakurikiranye iki kiganiro, nabwo bamuhaye inkwenene bavuga ko yivuguruje kuko yemeye ko Perezida Paul Kagame ariwe uyoboye u Rwanda .
Ni ibintu byatunguye benshi kuko kuva muri Werurwe 2020 yemezaga abantu bo muri opozisiyo ikorera hanze ko Perezida Paul Kagame atakiriho .
Abakurikiranira hafi Politiki ya Padiri Nahimana Thomas bavuga ko ari politiki yuzuyemo guhuzagurika bivanze n’ikinyoma ndetse bamwe mu bamuzi bakemeza ko ntakindi yari agamije uretse kwishakira views mu Gitangazamakuru cye ‘ Isi n’ijuru’ mu rwego rwo kwishakira amaronko.
Hategekimana Claude
erega uyo nahimana yananiwe n’ubupatiri ntiyoshobora politique
none ww woba ukomeye ugashinga gouvernement y’u Rwanda uri impunzi en France