Padiri Nahimana Thomas ni umunyapolitiki ubarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda umaze kuba ikimenyabose kubera imvugo ze zuzuye amakabyankuru, byumwihariko nyuma yaho ashingiye icyo yise “ Guverinoma ikorera mu buhungiro itemewe n’amategeko y’aba mpuzamahanga cyangwa ay’uRwanda.
Igihe cyose u Rwanda ruba ruri mu bihe by’icyunamo mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside 1994 Padiri Nahimana we yihutira gukora ibiganiro bigamije kuyipfobya mu nsanganyamatsiko akunze gushyira imbere igira iti” Ibuka bose”.
Aha ngo aba ashaka kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside Ebyiri “double genocide” agamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 no gusiga icyashya abahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse iyi jenoside nyuma yo gukuraho ubutegetsi bwayishize mu bikorwa. Ubu ibi akaba aribyo ahugiyemo mu gitangazamakuru cye yise “Isi n’Ijuru” ndetse bikaba byaramaze kuba umuco mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegeti bw’uRwanda ikorera hanze kubera ingengabitekerekezo ishingiye kw’ivanguramoko yamaze kubabamo karande .
Icyo yita “Double Genocide” ngo ni impunzi z’Abahutu baguye mu cyahoze ari Zaire ya Mobutu guhera mu 1996 kugeza mu 2000 ubwo Laurent Desire Kabila afashijwe n’uRwanda na Uganda bateraga icyo gihugu bagakuraho ubutegetsi bwa Mobutu. Aha Padiri Nahimana akavuga ko izi ngabo zishe Abahutu benshi muri Zaire ari nabyo yita Jenoside ariko ibi akaba atabyumva kimwe na benshi kuko abazize intambara bose atariko bitwa ko bazize Jenoside .
Ubusanzwe jenoside itegurwa n’ubutegetsi runaka, ikanashyirwa mu bikorwa igamije agatsiko k’abantu runaka bazira ubwoko bwabo, idini, imyemerere n’ibindi nk’uko byagenze kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, Abatutsi n’Abanyarumeniya ariko nyamara abaguye muri Zaire siko byagenze kuko ingabo z’uRwanda zitagiye muri Kongo kwica Abahutu ahubwo zari zigamije gucyura umubare munini w’impunzi wari warafashwe bugwate n’abajenosideri mu rwego rwo kwikingira ikibaba.
Ikindi n’uko mu nkambi za Mugunga, hari haratangiye ibikorwa n’imyiteguro igamije gutera u Rwanda bikozwe na Ex FAR, Interahamwe n’Impuzamugambi babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Mobutu n’Abafaransa ndetse bakaba bari barashinze Etat Major yo gutegura ibyo bikorwa yari iherereye ahitwa Lac Vert. Icyo gihe FPR yacyuye impunzi nyinshi zitahuka mu Rwanda kumugaragaro isi yose ibireba bishatse kuvuga ko iyo umugambi uba ari Jenoside ntanumwe wari kurokoka . Icyakoze ntibivuze ko hatari abaguye muri iyo mirwano byumwihariko abakomeje kwinangira bakomezanya na EX FAR n’Interahamwe zari zihanganye n’ingabo z’u Rwanda mu mashyamba ya Congo. Ntago rero ari Jenoside yakorewe Abahutu nk’uko Padiri Nahimana abivuga ahubwo n’abazize intambara nk’uko byigezwe no kugarukwaho na Perezida Paul Kagame. Icyo gihe yagize ati:” Ntago mpakana ko nta bahutu bapfuye ariko ntago bazize icyo aricyo ahubwo bazize intambara”
Dore aho Padiri Nahimana akura iyo myumvire
Benshi mu bazi Padiri Nahimana Thomas, bamuzi nk’umugabo , wakunze kurangwa n’imyumvire y’ubuhezanguni n’ingengabitekerezo ya Giparimehutu bishingiye ku rwango n’ubujiji agaragariza mu kugoreka amateka no guhimbahimba ibinyoma biyobya abantu.
Nahimana Thomas yabanje kuba Padiri muri Diyosezi ya Cyangugu ari naho akomoka, ariko nyuma aza kwirukanwa muri iyo Diyosezi na Bimenyimana Jean Damascene wahoze ari Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu.
Byatumye yivumbura ahitamo kwerekeza mu mahanga, maze agezeyo atangira gusebya ubutegetsi bw’uRwanda .
Nahimana yaje gushinga ishyaka ryitwa ‘Ishema ry’u Rwanda’, ndetse mu 2016 atangaza ko azaza i Kigali kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe mu 2017 ariko ntibyamukundira nyuma yaho urwego rushinzwe abinjra n’abasohoka i Nairobi muri Kenya rumwangiye gukomeza urugendo rwe mu Rwanda kubera kutuzuza ibyangomba. Yahise asubira mu Bufaransa akomeza amagambo ye y’urwango n’ibikorwa by’amacakubiri no gukora politiki ishingiye ku kinyoma.
Akigera mu bufaransa yakoze agashya maze avuga ko ashinze guverinoma ye ikorera mu buhungiro, ndetse anashyiraho Abaminisitiri 14, ibintu byatumye benshi batangira kumwibazaho bavuga ko akabije kugira inyota y’ubutegetsi!
Mu biganiro bye byinshi Padiri Nahimana yakunze kumvikana avuga amagambo arimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nko mu mwaka wa 2015, mu kiganiro uyu mugabo yahaye BBC yavuze ko mu Rwanda hakwiye kujya hibukwa ‘Abantu bose’, ndetse ko ijambo Jenoside ritagakwiye gukoreshwa, ahubwo hagakoreshejwe Itsembabwoko n’itsembatsemba.
Icyo gihe yagize ati “Ibyabaye mu Rwanda ntibyashyirwa mu nyito ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’. Ibyiswe gutyo ni igice kimwe cy’ishyano ryashyikiye Abanyarwanda. Reka twongere tubyiyibutse. Kwibuka abacu bose ni ryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda”.
Uyu mugabo kandi yavuze ko “Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ari intwaro ya politiki ihoraho yo guhembera umujinya, gufungirana abaturage mu bwoba no mu gahinda, kwimakaza irondakoko ndetse bikwiye kwamaganwa.”
Ntagitangaje rero kuba Padiri Nahimana agikomeje kugoreka amateka no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside kuko kuva ingabo za FPR Inkotanyi zatsinda urugamba zigatangira kubaka igihugu, abacengewe n’ingengabitekerezo za Giparimehutu binangiye, bakanga kwemera ko igihugu gishobora kubaho kidashingiye ku moko nka mbere, kenshi bakabikora kubera inyungu zabo bwite bakura mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
HTEGEKIMANA Claude