Padiri Nahimana Thomas ukunda kuvuga ko ari perezida wa guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yemeje ko yahuye na perezida Felix Antoine Tshisekedi bagirana ibiganiro birebana n’igihugu cy’u Rwanda.
Mu kiganiro Padiri Thomas Nahimana yatambukije kuri Tereviziyo ye ikorera kuri Interinet yatangaje ko yandikiye perezida wa congo amusaba ko bahura bakagirana ibiganiro, yemeza ko yategereje igihe kitari gito ariko akaza kubyemererwa .
Uyu mupadiri usanzwe arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yavuze ko yaganiriye na perezida wa Congo ku bibazo by’u Rwanda ariko wumvise neza icyo yatangaje yavugaga umugambi mubisha we na perezida wa congo umaze igihe ugamije guhungabanya umutekano w’abanyarwanda nk’uko Nahimana Thomas yabyiyemeje kandi na Tshisekedi akaba yarabyiyemeje nk’uko mu mwaka wa 2022 yabitangaje ko yiyemeje gufasha umuntu wese wifuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Nahimana Thomas yavuze ko ibiganiro bye na Tshisekedi byatinze cyane kukumenya icyo we n’abandi barwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda bari gukora ngo bakureho ubutegetsi buriho mu Rwanda. Yagize ati”aho twatinze cyane kwari ukumenya aho tugeze mu kubaka ingufu za oposisiyo zafasha mu guhindura buriya butegetsi “. Padiri yavuze ko kuri iyi ngingo ko perezida wa congo atamworoheye ngo kuko yamubazaga uburyo bari kubyubaka yanemeje ko bitewe n’umwanya yamuhaye n’uburyo yari amuteze amatwi yabonye ari umuntu wo kwizerwa.
Padiri Nahimana Thomas asanzwe ari umuntu urangwa no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Uyu mugambi wa perezida Tshisekedi wo guhura n’abarwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda si mushya kuri we kuko aherutse no guhura na Gasana Richard Eugene nawe usanzwe arwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda .
Nahimana Thomas yakiriwe na perezida wa Congo mu gihe umubano w’u Rwanda niki gihugu utameze neza kubera ko u Rwanda rudahwema gusaba ubutegetsi bwa congo kureka gukorana n’umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda kuko abawugize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi ukaba ukomeje gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda , n’ubutegetsi bwa congo bugashinja ubw’u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.
Mucunguzi Obed