Padiri Nahimana wiyita ko ari Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, yashyize hanze urwandiko rw’inzira [Pasiporo] rw’iyi guverinoma ye, umwe mu bamukurikira amusaba kuzabaha urugero arwambukiraho aza i Kigali.
Mu biganiro amaze iminsi acisha ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko umuyoboro we wa Youtube yise Isi n’Ijuru, Nahimana Thomas washinze Guverinoma ikorera mu buhungiro yavuze ko Leta ye igiye gutangira gutanga inzandiko z’inzira ku mpunzi z’Abanyarwanda bari hanze.
Benshi mu barwanya ubutegetsi baba hanze bahise bamushinja ubutekamutwe,abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook Jean Marie Minani yagize ati:”:Impapuro mpimbano business nshya ya Nahimana”
Uwitwa Mukiza Heslon wiyita King Mashira, Umwami w’Abahutu yunze mu rya Minani we agira ati:”Niba Guverinoma yacu ikorera mu buhungiro yazanye Pasiporo nshya, Perezida Nahimana nayigendereho na Guverinoma ye berekeze i Kigali twese turebereho.”
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube Isi n’Ijuru kuri uyu wa 22 Kamena 2022, Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro wari ugaragiye na bamwe mu bagize guverinoma ye ya baringa, barimo Minisitiri w’Intebe wayo Jean Paul Ntagara na Mukamurenzi Jeanne usanzwe ari Minisitiri muri iyi guverinoma ushinzwe impunzi. Aba bose bahuriza ku kuba ngo bashaka gushyiraho Pasiporo y’Impunzi bavuga ko igamije gufasha impunzi z’Abanyarwanda gutembera mu bihugu bitandukanye.
Abasesenguye iby’iki cyagombwa mbimpano cyashyizweho na Padiri Nahimana basanga kigamije gukura amafaranga mu mpunzi zikirangaye, aho basaba amafaranga menshi kugirango ubone iyi pasiporo.
Ntawakwirengagiza ko Padiri Nahimana, na bagenzi be bakomeje gukora ibyaha kandi bazi neza ko bihanwa n’amategeko mpuzamahanga byo guhimba imyandiko.
Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha, kandi ahanishwa ibihano byavuzwe haruguru.
RWANDATRIBUNE.COM