Bamwe mu bahezanguni bo muri opozisiyo nyarwanda bibasiye Padiri Thomas Nahimana nyuma yaho yashimangiye amagambo ya Maj Theogene Rutayomba kuri jenoside yakorewe abatutsi.
Nyuma yaho Padiri Thomas Nahimana abinyujije kugitangazamakuru cye yise ‘Abataripfana tv” aho yavuze ko amagambo yavuzwe na Mag Theogene Rutayomba kuri radiyo Itahuka ya RNC ntawe agomba gutera ikibazo kuko ibyo yavuze ari ukuri. aho twari twabagejeje ho iyo nkuru yagiraga,iti:https://rwandatribune.com/maj-theogene-rutayomba-umwe-mu-bambari-ba-rnc-yasabye-abarwanya-ubutegetsi-bwurwanda-kwemera-ko-abatutsi-bakorewe-jenoside.
Nyuma yaho Maj.Rutayomba abitangarije akemeza koko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi mdetse akanahakana ko nta jenoside ebyiri zahabaye usibye imwe rukumbi yakorewe abatutsi ndetse ikaza no kwemezwa n’Umuryango w’abibumbye, bamwe mu bahezanguni baba mu mashyaka arwanya leta y’uRwanda ndetse bagitsimbaraye kungengabitekerezo ya jenoside nkuko bishimangirwa n’amagabo bivugira ubwabo
Abahezanguni basanzwe bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ,bahise bajya kuyindi radiyo yabo “ijwi rya rubanda” maze bavuga ko Rutayomba ari inkotanyi y’umwicanyi adakwiye kugira icyo avuga kuri jenoside yakorewe abatutsi ndetse banongeraho ko ibyavuzwe na Rutayomba ari ugupfobya opozisiyo nyarwanda ikorera hanze nubwo nawe ayibarizwamo.
gusa nubwo Padiri Thomas Nahimana nawe ari umwe mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda ndetse akaba yaranashinze guverinoma yise ko ikorera mubuhungiro siko yabibonye kuko we yashimangiye amagambo yavuzwe na Maj. Theogene Rutayomba.
Muk iganiro mpaka cyahuje umunyamakuru Simeon Musengimana ukorera radiyo rutwitsi” ijwi rya rubanda” na bamwe mu bayoboke b’amashyaka arwanya leta y’urwanda nka Daniel Nsengimana ubarizwa Afurika y’epfo, Chantal, yohani, Esloni Mukiza aho bari batumiye Padiri Thomas Nahimana kugirango bamuhate ibibazo ku magambo yavuze ashigikira ayari yavuzwe na Rutayomba kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Bose bamuviriye inda imwe baramutuka karahava bamubaza niba amagambo yavuze ashimagiza Rutayomba yarayavuze abanje kuyatekerezaho , aha Padiri Thomas yababwiye ko amagambo yavuze yabanje kuyatekerezaho neza cyane maze ababwira ko yaje mu kiganiro bamutumiyemo ataje guhatwa ibibazo kuko atari murukiko ababwira ko niba bakomeje kumuvugiramo bamureka akava mu kiganiro bakagisigaramo bonyine niba badashaka kumutega amatwi kandi nyamara aribo bamutumiye.
Padiri Thomas nahimana yababwiyeko ko ibyo Major Rutayomba yavuze kuri jenoside yakorewe abatutsi ari ukuri ko ntawe ukwiye kumutera ibuye kandi yaravuze ibyabayeho. Hano padiri yunze mu rya rutayomba avugako niba bashaka impinduka n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda batagomba kwirengagiza ukuri kubyaye muri mata 1994.
Yagize ati: “niba tuvuga ko dushaka impinduka tugomba kugendera mu kuri ntihagire ibyo dushaka gusimbuka cyangwa kwirengagiza”
Mwiki kiganiro mpaka Padiri Thomas Nahimana yahahuriye n’uruva gusenya kuko bahise batangira kumutera amagambo maze bamubwira ko n’ubusanzwe nawe asa nuwahinduye umurongo we wa politike kandi ngo nyamara bari basanzwe bamuziho ubugabo.
Hano padiri Thomas Nahimana yabasubije ko bagomba kureka agatanga ibitekerezo bye nuko abizi batagomba gukomeza kumuviraho inda imwe.,ibi byarabarakaje cyane maze bituma bahita bamwambura ijambo nikiganiro bahita bagisubika
Padiri Thomas Nahimana na Major Theogene Rutayomba bose babarizwa mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’uRwanda akorera hanze aho Rutayomba asanzwe ari umuyoboke wa RNC naho padiri Thomas akaba aheruka gushinga ishaka rye yise ISHEMA.
Hategekimana Claude