Noble Marara umwe mu Banyarwanda bahunze igihugu usigaye abarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba atuye mu gihugu cy’Ubwongereza aherutse kugira icyo avuga ku magambo akunze kuvugwa n’umupadiri wataye inshingano ze akaba yarahisemo kwihakana Gatigisimu ahubwo agahitamo inzira y’ibihuha n’ikinyoma abona ko n’ubwo nawe aba muri opozisiyo ariko benshi mu bayigize batunzwe n’ibihuha ndetse ko bikirigita bakiseka.
Amwe mu magambo yavuze anenga bamwe mu bantu baba muri opozisiyo ariko akibanda cyane ku bihuha bya Padiri Thomas Nahimana , yagize ati”Ubusanzwe Propaganda iba ifite abo igamije kurangaza ariko iya opozisiyo Nyarwanda iba hanze iteye ukwayo, ni nka bya bindi byabaye muri za 1990. Opozisiyo irituburira ,irakora propaganda ikiheraho iyigaburira , ikayirya igakomba imbehe ikijuta yarangiza ikijujuta.
Mukanya kamwe ati” Perezida Kagame yarapfuye , mu kandi kanya ati” ararembye” kuki Padiri Thomas Nahimana ahimba ibihuha yarangiza agatanga abo yabihimbiye kubyemera? Ibi nibyo bajya bita kwikirigita ugaseka!”
“Ese yibaza ko Abanyarwanda bashishikajwe no kwiteza imbere baba bitaye kuri ibi bihuha. Mbona mukwiye gukamirika mukava muri ayo, mukavuga ibintu bizima kandi ibintu byo guhora muririra abazungu mukwiye kubireka mugasubiza ubwenge kugihe . Nta muzungu muzongera kubeshya cyane cyane ko bamenye ko mubyo mubabwira hafi yabyose icyo muba mugamije ari ukwikururira mukishyira.
Njye mbona icyo muba mugamije mwishyushya imitwe ngo Kagame ararembye ubundi ngo yarapfyuye mubiterwa n’urwango n’ishyari ubusanzwe byabaye akarende kuri benshi mu bantu babarizwa muri
Opozisiyo”
Si Noble Marara wanenze ibihuha bya Padiri Thomasa Nahimana wenyine kuko mu mezi abiri ashize undi Munyarwanda ubarizwa muri opozisiyo witwa Nsengiyumva Sylevestre aheruka kwita padiri
Thomas Nahimana umunyapolitiki ukennye mu bitekerezo wibwira ko guhora abika urupfu rwa Perezida Kagame bizamufasha kumenyekana no ku mwicaza ku ntebe yo mu rugwiro nkuko yakunze kubirota.
Yagize ati:” Padiri Thomas Nahimana umupadiri wataye inshinano ze , ukennye mu bitekerezo wibwira ko kwirirwa abika urupfu rwa Perezida Kagame byabasha kumugeza nk’untebe y’Icyubahiro.”
Amagambo ya Padiri Thomas Nahima akunze kuvuga k’umukuru w’igihugu cy’uRwanda yatumye benshi mu banyapolitiki baba muri opozisiyo bamwita umuswa ko akora politiki y’ubutubuzi ishingiye ku kinyoma kuko atahwemye kubatuburira.
Mu minsi yashize ubwo perezida Wa Tanzanyiya John pombe Magufuli yarahiriraga manda ye ya kabiri yo kuyobora Tanzaniya , Padiri Thomas Nahimana yuririye kuba Perezida Paul Kagame ataritabiriye iyo
mihango k’umpamvu z’uko yari afite indi mirimo , maze atuburira abo muri opozisiyo avuga ko impamvu atitabiriye ibyo birori ari uko atakiriho, ariko kuri iyi nshuro ntiyorohewe nabo yari asanzwe atuburira bamaze k’umutahura bamubwira ko ikinyoma cye cyamenyekanye ko ibyo avuga ari ubutubuzi abakorera.
Gutubura kwa Padiri Thomas Nahimana si ibya none kuko mu 2017 nabwo yatuburiye abo muri opozisiyo maze ashinga Leta ya baringa ikorera mu buhungiro yiyita ko ariwe
Perezida wayo. Madame victoire Ingabire icyo gihe wari ukiri muri gereza na Deogratias Mushyayidi aho umwe yamugize Ushinzwe umuco, umuryango no guteza imbere umwari n’umutegarugori undi
amugira ushinzwe ubutabera, maze asaba leta y’u Rwanda yemewe n’amategeko kwitabira ibiganiro niyo leta ya baringa yari amaze gushingira mu buhungiro.
Ibi byatumye bamwe bamwita umusazi abandi bavuga ko ashobora kuba akoresha ibiyobyabwenge bitewe n’uburyo akunda kugaragaza muri politiki ye y’ubutubuzi.
Hategekimana Claude