Kenya:Padiri yafashwe amaze gukuramo ipantalo agiye gusambanya umugore w’abandi
Umupadiri wo muri Kenya witwa Wesonga Maloba wa Gatundu Parish yafashwe amaze gukuramo ipantalo mu rugo rw’abandi agiye gusambanya umugore witwa Susan Kivuva.
Kuwa gatatu w’iki cyumweru nibwo uyu mupadiri wari warenzwe n’irari yafashwe n’umugabo witwa Thomas Kimeu Mulwa mu gace kitwa Makueni agiye kumusambanyiriza umugore.
Mulwa usanzwe ari umucuruzi yageze mu rugo rwe mu gitondo saa kumi z’igicuku asanga uyu mupadiri yamusimbuye mu rugo.
Mulwa yageze mu rugo rwe mu gitondo ahasanga imodoka atazi,abajije umukozi amubwira ko ari iya padiri.
Uyu mugabo yahise ahamagara umugore we ngo aze amufungurire arabyanga niko gufata imbunda yari afite arasa amapine 4 y’iyi modoka umwuka uvamo.
Ikinyamakuru Nairobinews kivuga ko polisi y’ahitwa Kathonzweni yahise itabara uyu Mulwa atararasa uyu mupadiri cyane ko aribyo yashakaga.
Uyu mugabo yambuwe iyi mbunda,magazine 2 zarimo ubusa n’amasasu 13 yari afite ashaka kuyarasa uyu padiri yari afatiye mu rugo rwe.Iki kibazo kiracyakorwaho iperereza nkuko komanda wa police ya Makueni, Joseph Napeiyian yabitangaje.
Ubwanditsi