Indege A320 yo mu bwoko bwa Airbus ya kompanyi Pakistan International Airlines (PIA) yavaga mu mujyi wa Lahore ejo ku wa gatanu, yahanutse mu gihe yarimo igerageza kugwa ku kibuga cy’indege cya Karachi, igwira amazu y’abantu, yari itwaye abagenzi 99 n’abakozi bo mu ndege 8, yakoreye impanuka hafi y’umujyi wa Karachi abari bayirimo bose hakaba harokotsemo 2.
Muhammad Zubair ni umwe muri abo barokotse, yavuze ko: “Ikintu ko ikintu we yabonye gusa ari umuriro”.
Iryo mpanuak yabaye kandi nyuma y’iminsi micye Pakistani yemereye indege zitwara abantu kwongera gukorera muri icyo gihugu nyuma y’aho gikuyeho gahunda ya guma mu rugo kubera coronavirus.
Bwana Zubair, wakomeretse bidakabije, avuga ko iyo ndege yagerageje kumanuka ubwa mbere, hanyuma haciye nk’iminota hagati ya 10 na 15 ihita ihanuka hasi.
Ati: “Nta muntu n’umwe wamenye ko iyo ndege yari hafi guhanuka hasi, kuko abapilote barimo bayitwara buhoro buhoro“.
Ngo yabanje guta ubwenge kubera iyo mpanuka. Amaze kugarura akenge, yagize ati: “Nagumye numva induru ku mpande zose. Abana n’abakuze. Icyo nabonye ni umuriro gusa. Nta bantu nabonye – icyo numvaga ni induru bavuza gusa”.
“Nibwo nakuyemo umukandara, ndebye hirya gato mbona umuco – ngenda ndi kuwukurikira. Ngira nkubwire ko nasimbutse metero hafi eshatu kugira ndebe ko narokoka”. (Phentermine)
Urupfu rw’aba bantu bahitanwe n’iyi ndege rwemejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Karachi. Iyi ndege ya Gisivile yabuze kuri Radar yacungirwagaho ubwo yari igeze mu gace gatuwe n’abantu gaherereye hafi y’ikibuga cya Karachi Airport. Umupilote wayo yabanje kuvuga ko moteri yayo yagize ikibazo.
Si aba bantu bari bayirimo uko ari 107 bahasize ubuzima,ahubwo yanaguye hejuru y’amazu abari bayarimo bahasiga ubuzima.
Indege ikimara kugwa mu mazu y’abaturage, yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.
Umupilote w’iyi ndege yahisemo kuyigusha hasi igitaraganya nyuma yo kumenya ko moteri yayo yananiwe gukora gusa ntibyamuhiriye kuko yituye hasi ihita ishya.
Amakuru avuga ko iyi ndege yaparitse mu gace karimwo mazu menshi acucitse kegereye ahitwa Karachi mu karere ka Model Colony gasanzwe gatuyemo abantu.
Umuyobozi wa Karachi yavuze ko nta muntu n’umwe mu bagenzi bari muri ndege cyangwa umukozi wayo warokotse gusa hari amakuru avuga ko hari abantu bari bayirimo bahamagaye imiryango yabo bavuga ko ari bazima.
Umurambo w’imyaka 5 yakuwe mu bisigazwa by’aho iyi ndege yaguye aho abantu 40 muri ako gace batabawe.
Amashusho yafashwe yagaragaje iyi ndege iri gushya mu gahanda gato kari kuzuyemo ibisigazwa by’iyi ndege yasenye amazu ndetse inatwika n’imodoka zari hafi yayo.
Hahise hatangira gushakishwa ababa barokotse nubwo agace kose kahise gahinduka umukara kubera umwotsi watutumbaga muri iyo ndege.
Abaturage batuye mu gace iyi ndege yaguyemo bagaragaye bateruye abana bato babakura ahabereye impanuka mu gihe abandi barimo kugerageza gushaka abana babo baguweho n’inzu.
Nubwo Meya yavuze ko abantu bose bari muri iyi ndege bapfuye,hari abantu bashyize ubutumwa kuri Twitter bavuga ko abantu babo bari muri iyo ndege babahamagaye bababwira ko ari bazima.
Zainab Imam ushinzwe itumanaho mu kigo gihuza abanyamakuru I Washington yavuze ko iyo mpanuka yahitanye uwo mu muryango we.
Yagize ati “Umwe mu bagize umuryango wanjye wari mu ndege yakoreye impanuka ahitwa Lahore.Hari abarokotse. ariko ni umwe.Ndashimira buri wese watwifurije ibyiza.Twizere ko amakuru meza araha abandi icyizere.Turasenga dusaba ko haboneka abandi barokotse nkuko nawe byagenze.”
Iyi ndege yari imaze imyaka 15 ikozwe, yarimo abagenzi 99 n’abakozi 8 bo muri iyi ndege.Nta mibare ya nyayo y’abaguye muri iyi ndege cyangwa abo yasanze ku butaka iratangazwa n’ababishinjwe gusa yakoze impanuka saa 2:45 kuri uyu wa Gatanu.
Ntibiramenyekana icyateye iyo mpannuka, ariko umupilote wayo yaratabaje amenyesha ko indege ifite ikibazo cy’ikoranabuhanga, ni nyuma y’aho ageragereje kuyishyira hasi ubwa mbere bikanka.
Ibinyamakuru byo muri Pakistani byasohoye ijwi rivugwa ko ari ry’umupilote w’iyo ndege wavuganye n’abashinzwe kuyobora indege.
Uwo mu pilote yumvikanye avuga ko ” moteri zapfuye”, maze umwe mu bashinzwe ikirere ahita amubaza niba ashobora kuyimanura nta mapine, ariko umupilote yahise amusubiza ati ” dutabare, dutabare, dutabare!”
Abakora iperereza barimo bagerageza gushakisha agasanduku kabika amakuru y’ingendo z’indege bita “boite noire” kugira ngo kabafashe kumenya icyateye iyo mpanuka.
Amakuru atangwa n’abategetsi bo muri ako karere, avuga ko abantu 97 ari bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima.
Hagati aho, muri abo nta wuzi umubare w’abantu bagendaga muri ako gace cyangwa cy’abasanzwe baba aho bapfiriye muri iyo mpanuka.
Abantu 19 nibo bamaze kumenyekana.
Ndacyayisenga Jerome