Papa Francis yavuze ko kuryoherwa mu mibonano mpuzabitsina ari impano iva ku Mana, ikwiye kwitonderwa mu kwihangana.
Yihanangirije abashyira amashusho y’imibonano mpuzabitsina (pornographie), ku mbuga nkoranyambaga ko ayo mashusho atanga ibyishimo nta mibonano ibaye, avuga ko bishobora kuzaba nk’ingeso kuyareba kuko kureka kuyareba byagora uwo byabase, asaba abayakora kuyahagarika.
Papa yabivugiye mu kiganiro rusange akunda gutanga i Vatican buri minsi yose yo ku wa gatatu.
Iryo jambo, riri mu rukurikirane rw’inyigisho ku bitabereye gukorwa n’ubugororotsi, ryashingiye kucyo Papa yise ”ishitani y’ipfa”.
Papa yavuze ko ipfa ”rirengera imigenderanire hagati y’abantu,” akomeza avuga ko ”amakuru ya buri munsi yerekana uko kuri”.
”Ni bangahe batangiye neza cyane ariko nyuma imigenderanire yabo ikarangira nabi?” niko yabajije.
Papa ibyo yabivuze mu gihe umukuru mushyashya w’igisata cy’inyigisho, Cardinal Manuel Fernández, yanenzwe cyane kubera igitabo yanditse agasohora mu myaka ya 1990 cyitwa Mystical Passion: Spirituality and Sensuality.
Icyo gitabo, ubu kopi zacyo zose zamaze kugurwa, kivuga ku mibonano mpuzabitsina y’abantu kandi kikavuga cyeruye ibiba iyo umugabo n’umugore bashyitse kw’itsitso ryayo (orgasme).
Mu kiganiro yahaye Crux, ikigo gisohora ibitabo nkoranya mbaga, Cardinal Fernández yavuze ko icyo gitabo yacyanditse akiri muto ko ”ibyo aribyo byose adashobora kucyandika ubu.”
Abagendera mu mahame ya kera bavuze ko icyo gitabo ”gita umurongo”, umwe akaba yavuze ko cyerekana ko Cardinal Fernández atari ”akwiye” guhabwa ishingano z’inyigisho za Kiliziya.
Si ubwa mbere Papa cyangwa Cardinal Fernández bazamura uburakari bw’abagendera ku mahame ya kera mu muryango w’Abakatorika.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com