Kuri wa 16 kamena 2023 Umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika Papa Francis, yavuye mu bitaro nyuma yokubagwa indwara ya Hernia, nyuma yo kuva mu bitasro yerekeje I Vatican, aho agomba kujya akurikiranwa n’abaganga.
Papa mubyishimo byishi ubwo yavaga mu bitaro bya Gemilli i Roma ahagana saa 8h45 za mu gitondo mu kagare k’abamugaye ,yashimiye imbaga nyamwinshi y’abaje kumwakira.
Uyu mukambwe w’imyaka 86 yamavuko yagiye ahura n’ibibazo byishyi by’ubuzima kuva ya girwa umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika muri 2013 yagiye ahura n’uburwayi bwinshi butandukanye .
Ku wa 7 kamena nibwo Papa yagiye mu bitaro aho yakurikiranwaga n’inzobere za baganga ubwo yaterwaga ikinya (Anesthetic) icyo gihe bahise bamubaga indwara ya Hernia.
Nimugihe itsinda ry’abaganga bamukurikiranaga bavuga ko yishyimiye kuva mu bitaro nyuma yo kubagwa mu cyumweru gishize ,ibitaro byatangaje ko ubu umushumba wa kiliziya amezeneza agiye gusubira mu mirimoye.
Ku wa kane abaganga batangaje ko Papa Francis ashobora gutaha mu gitondo cyo ku wa 16 kamena ubwo umunsi ubanziriza uwo gutaha yamaze umunsi wose azunguruka mu kagare kandi ashimira abaganga na baforomo bamwitayeho.
Jessica mukarutesi