Papa Francis yatangaje ko nta bimenyetso bifatika buiraboneka ku butryo Kiliziya Gatolika yafungura iperereza kuri Arikipiskopi wa Quebec ,Cardinal Marc Ouellet ushinjwa guhohotera umugore amukora ku mabuno.
Ibitangazamakuru byo muri Canada bivuga ko nubwo hagikusanya ibimenyetso, ari hari abatangabuhamya bemeza ko Cardinal Ouellet yahohoteye umugore ubwo bari mu birori byari byateguriwe mu murwa mukuru Quebec.
Urega Cardinal Ouellet wahawe izina rya[F], avuga ko yamusomye akanamukorakora ku kibuno batabyumvikanye ari nabyo byatumye ajya gutanga ikirego cye kuri sitasiyo ya Polisi.
Igitangazamakuru The Holy See cyasabye ko Papa Francis, yinjira muri iki kirego . Mu mwaka ushize nibwo Papa Francis yashyizeho intumwa zirimo Belgian Jesuit, na Jacques Servais bahabwa gukora iperereza ku byaha byo gusambanya abagore bivugwa muri Kiliziya ya Canada.
Ubwo aheruka mu ruzinduko mu gihugu cya Canada, Papa Francis yasabye imbabazi abagizweho ingaruka n’ibyaha bakorewe n’abihayimana , cyane cyane abagiye basambanywa ku gahato.
Cyakora mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku munsi wo kuwa Kane n’Umuvugizi wa Papa Francis , yavuze ko mu bijyanye n’ikirego cya F nta bimenyetso bifatika byabasha kuboneka kugirango Kiliziya yinjire muri iki kibazo byimbitse.