Nyirubutungane Papa Francis, umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika ku isi yavuze ko azitabira inama izigirwamo by’ishyi byingirakamaro ku mihindagurikire y’ikirere ya COP28, igiye kwiga kubijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ( Climante change)
Iyi nama biteganijwe ko izaba ku wa 30 Ugushyingo 2023 izabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yemeje ko ibizigirwa muriyinama mu gihe hari hashize ibyumweru bikeya yatangaje ko igihe kirimo kwiruka cyane, kandi ko bikenewe ko hagira igikorwa ku kibazo cy’ubushyuhe bukomeje kwibasira Isi.
Bizaba ari ku nshuro ya mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika yitabiriye inama ya COP, akahibera ubwe adahagarariye, kuva yatangira mu 1995.
Nkuko byashyizwe ahagaragara na Televiziyo yo mu Butaliyani ya Rai 1, Papa Francis yavuze ko azajya i Dubai, ndatekereza ko nzagenda ku wa 1 kugeza kuya 3 Ukuboza 2023. Nzamarayo iminsi itata.
Muri urwo rwego rwo kwita ku bidukikije, hari inyandiko Papa Francis yanditse ‘Laudato Si’, igenewe Abakirisitu Gatolika Miliyari 1.3 ndetse n’abandi batuye Isi, ibahamagarira kurinda no kubungabunga Isi ‘Urugo duhuriyeho (our common home).
Nyirubutungane Papa Francis yavuze ko ibiganiro bizabera i Dubai bishobora kuba intangiriro yo guhindura icyerekezo, mu gihe abazayitabira baramuka bemeye gutangira gukoresha ingufu zitangiza ikirere, harimo izituruka ku muyaga no ku zuba.
Uruzinduko rwa Papa Francis ajya muri iyo nama ya COP28 i Dubai, ruzaba rubaye urwa 45 akoze kuva yatorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, mu gihe kizaba ari igihugu cya Karindwi agiyemo muri uyu mwaka wa 2023.
Papa Francis yatangaje ko akeneye kugabanya ingendo akora, kubera ibibazo by’ubuzima butameze neza yagiye ahura nabyo muri iyi myaka ishize, harimo n’ibyatumye aremba akabagwa, nyuma akagira ibibazo mu ivi byatumye agendera mu igare ry’abafite ubumuga.
UMUTESI Jessica