Papa Francis yateguye uruzinduko agirira mu gihugu kigendera ku mahame ya Islam (Iraq ) mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.
VOA dukesha iyi nkuru ivuga ko umugambi wo gusura Iraq Leta ya Vatican yawutangaje kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2021.Uru rugendo niruramuka rubaye bizaba ari ku nshuro ya mbere umushuba wa kiliziya Gatolika ku Isi agiriye uruzinduko muri iki gihugu.
Biteganijwe ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzaba guhera tarikiya 5 kugera tariki ya 8 Werurwe 2021. Mu bikorwa bizaba muri uru ruugendo rwa Papa hanateganijwemo misa izasomerwa mu gace ka Mosul kari mu murwa rwagati Bagdad. Iyi Mosul bizwi ko ariyo yahoze ari indiri y’abarwanyi b’umutwe wa Leta ya Kislamu(ISS), aho bivugwa ko ari ko gace Aburahamu yatangirijemo Imyemerere ya Judayisme, Ubukilisiti n’idini ya Islamu.
Uru ruzinduko rwa Papa muri Iraq ruje rukurikira inzindi yagiriye mu bihugU by’abayisilamu(Abarabu) nka Turkiya, Jordaniya, Misiri, Bangladesh, Azerbayijani, Emira zunze ubumwe z’Abarabu n’intara za Palesitna.
Abahanga mu mibanire y’ibihugu bavuga ko izi nzinduko za Papa Francis zigamije gutsura umubano umaze igihe kinini utari mwiza hagati y’abakirisitu n’abayisilamu bo mu burazirazuba bw’isi. Aho bivugwa ko Abakirisitu bahatuye bahohoterwa n’abagendera ku mahame akaze ya Islamu leza z’ibihugu zirebera.