Ku munsi wo kuwa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, Kiliziya Gatolika ku Isi yasohoye inyandiko ziri mu ndimi 7 zikurira inzira ku murira abakekaga ko ishobora kwemerera abahuje ibitsina umubano binyuze Imbere y’Imana.
Iyi nyandiko ya Vatican ikomeze ishimangira ko kubana kw’abauje igitsina ari ikimenyetso gikomeye cyo kugomera Imana mu buryo bweruye, ari naho ihera ivuga ko Kiliziya Gatolika itazigera iha umugisha umubano w’abahuje ibitsina.
Iyi nyandiko yafashwe nk’itengushye abaryamana bahuje igitsina bari baramaze guhabwa icyizere na papa Francis bafataga ‘nk’umuyobozi wifitemo impinduramatwara mu myizerere ya Kiliziya Gatorika’ binyuze mu kuvugurura amahame yayo ndetse no kuyajyanisha n’igihe.
Mu Ugushyingo 2021 Papa Francis yavuze ko , abaryamana bahuje ibitsina bagakwiye guhabwa umutekano wisumbuye ndretse bagahabwa uburenganzira busesuye bwo gushinga imiryango. Ibi Kiliziya Gatolika yahise itangaza ko Papa yabitangaje nk’ibitekerezo bye bwite bityo bakwiye kubitandukanya n’ibitekerezo bya Kiliziya Gatolika ahagarariye ku Isi.
Izi nyandiko zasohowe na Kiliziya Gatolika ziri mu ndimi zigera kuri 7 zashizweho umukono na Papa Francis, binahita biziha ububasha bwuzuye nk’itegeko ntarengwa rigomba gukurikizwa na Kiliziya zose ziri hirya no hino ku Isi.
Kiliziya gatorika urakoze rwose, twari guhita tuyivamo iyo mwemerera abatinganyi. bazashinge idini ryabo