Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yemeje ko yiteguye gusura igihugu cya Korea ya ruguru. Ibi yabitangaje mu kiganiro cyacishijwe kuri Televiziyo y’igihugu cya Korea ya ruguru.
Uyu mushumba yatangaje ko yiteguye kugirira urugendo rw’amahoro muri Kiriya gihugu cya Korea ya Ruguru, yongeye ho ko yiteguye ubutumire bw’abayobozi b’iki gihugu,kugira ngo bashyigikire ubufatanye bwabo.
Papa Francis kandi yaboneyeho gusaba abanya-Korea guharanira amahoro kuko babaye mu ntambara bityo zigomba kurangira.
Mu kinyejana cya 20 Korea ya Ruguru yabarizwagamo amatorero menshi ndetse ubukristu bwari bufite ijambo, kuko hitwaga Yeruzalemu y’Uburasirazuba.
Icyakora ku butegetsi bwa Kim Il Sung, ufatwa nk’umubyeyi wa Korea ya Ruguru, akaba ari na sekuru wa Kim Jong Un, yabonaga Ubukristu nk’ikibazo gikomeye ndetse aburandura mu gihugu binyuze mu kwica ababuyobotse no kubakoresha imirimo y’agahato.
Kuri ubu, utegetsi bwa Korea ya Ruguru bwemeye ko imiryango ka Kiliziya Gatolika ihakorera imishinga, ariko nta mubano utaziguye bufitanye na Vatican.
Ubwo Papa Francis yasuraga Korea y’Epfo mu 2014, yahasomeye misa yahariwe ubwiyunge bwa Korea zombi.
umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi yiteguye kugenderera igihugu cya Korea y’amajyaruguru itajya imbizi na Korea y’amajy’epfo.
Umuhoza Yves