Kuri uyu wa Gatatu taliki 07, Ukwakira, 2020 ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere bwasinyanye amasezerano n’ubw’ikigo nyafurika kita ku ma pariki(African Parks) y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe. Ibaye iya kabiri icunzwe na African Parks nyuma Akagera.
Amasezerano RDB yagiranye na African Parks azamara imyaka 20. Akubiyemo ko ikigo African Parks kizafasha mu gucunga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri iriya pariki kugira ngo izagirire akamaro Abanyarwanda b’ubu n’ab’ejo hazaza.
Umuyobozi wa RDB Madamu Clare Akamanzi avuga ko ikigo ayoboye kizakorana bya hafi na African Parks kugira ngo bakomeze guteza imbere Pariki ya Nyungwe no kongera abayisura mu rwego rw’ubukerarugendo.
Avuga ko intego nkuru ari ukurinda ko ibinyabuzima biybamo byahungabanywa n’ikintu icyo ari cyose, ahubwo bigasagamba bikororoka bityo bikarushaho gukurura ababisura.
Ati: “ Amasezerano mashya twagiranye na African Parks ni ikimenyetso cy’umubano mwiza tumaze imyaka 10 dufitanye. Tuzakomeza gukorana kugira ngo na Nyungwe turusheho kuyigira ahantu heza hakurura abahasura kandi ibi byose bizakorwa binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibamo. Mu gukora ibi rero, tuzarushaho gukurura ba mukerarugendo basura iriya pariki kandi tuzakorana n’abayituriye kugira ngo bayibungabunge nayo ibagirire akamaro.”
Peter Fearnhead uyobora African Parks avuga ko ikigo ayobora kiyemeje gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubungabunga Nyungwe kubera ko u Rwanda rwerekanye ubushake n’ubushobozi mu kwita ku bidukikije kandi bikagirira akamaro abaturiye amashyamba n’abatuye u Rwanda muri rusange.
Yemeza ko iyi ari yo mpamvu nkuru yatumye biyemeza kurufasha kubungabunga indi pariki yarwo itari Akagera.
Pariki ya Nyungwe ibaye iya 19 muri Pariki z’Africa zitabwaho n’Ikigo African Parks.
Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bwa 1,019 km2.
Ituwe n’inyamaswa z’amoko atandukanye zirimo ibisabantu( primates) biri mu moko 13, inyamabere riri mu moko 90, amoko 300 y’inyoni ndetse n’amoko 1000 y’ibimera.
Ikindi ni uko 70% by’amazi ari mu Rwanda akomoka mu masoko ava muri Nyungwe.
Amasezerano y’ubufatanye hagati ya RDB na African Parks mu kwita kuri Nyungwe yasinywe kandi ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ntirandekura Dorcas