I Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2022 hakomeje urubanza ruregwamo umunyarwanda Laurent Bucyibaruta ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu , uru rubanza rwakomeje humvwa umutanga buhamya, Dismas Nsengiyaremye wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda .
Uyu mutangabumya watezwe amatwi uyu munsi, yagerageje gusesengura itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibikorwa byayibanjirije byabigaragazaga, Dismas Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda hagati ya 1992-1993 ni umwe mu batangabuhamya 115 biteganijwe ko bazategwa amatwi muri uru rubanza
Dismas Nsengiyaremye w’imyaka 77,yahamagajwe nk’umusesenguzi uzi ibyabaye mu Rwanda , mu buhamya bwe yagarutse ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’umugambi wayo by’umwihariko avuga ku ijambo rutwitsi ryavuzwe na Dr Mugesera Leon yise Amahembe Ane ya Shitani.
Iri jambo ryavuzwe na Mugesera mu 1993, ryumvikanamo gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi ndetse abahamagarira kubica.
Nsengiyaremye Disimas yavuze ko ubwo Mugesera yavugaga iri jambo, yategetse ko uyu mugabo wamaze no guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yafatwa agafungwa ariko icyo gihe ngo yaje guhungishirizwa muri Canada.
Uyu mugabo wasesenguraga ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi,nyuma yo kuvuga ku ijambo rya Leo Mugesera wavuze ijambo ribi ku buryo ritazibagirana,yanavuze ku munyapolitiki Landoald Ndasingwa [Lando] wishwe azira ibitekerezo bye byiza byo kurwanya umugambi wa Jenoside.
Nsengiyaremye Disimas yavuze ko uyu mugabo Lando yari umugabo w’inyangamugayo, ushishoza kandi uzi ubwenge wifuzaga ko ibibi byabaye mu Rwanda bitaba ariko ko yarushijwe imbaraga n’intagondwa z’Abahutu bari inyuma y’uyu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, aho akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi babarirwa mu bihumbi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi bagiyeyo bizeye umutekano.
Uru rubanza rumaze icyumweru kimwe rutangiye ruri kubera mu gihugu cy’u Bufaransa ,uyu yari umutangabuhamya wa mbere mu basaga 115 biteganijwe ko bazatanga ubuhamya .
Umuhoza Yves