Muri Koreya y’Epfo, Park Geun-hye wari umaze amezi 57 muri gereza azira ibyaha bya ruswa, yababariwe na mugenzi we Moon Jae wamusimbuye .
Ifungurwa rya Park Geun-hye ryatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu, yarekuwe hamwe n’izindi mfungwa 3,094. Park yari yarakatiwe gufungwa imyaka 22. Ni igihano yatangiye ubwo yatabwaga muri yombi mu 2017 nyuma yo kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko kubera ibyaha bya ruswa.
Perezida Moon yavuze ko igihugu cyari gikeneye kongera kunga ubumwe muri ibi bihe cyugarijwe n’ibibazo byinshi. Mu bindi kandi yashingiyeho afungura Park harimo ubuzima bwe bwari bwifashe nabi muri gereza, Park w’imyaka 69 azarekurwa tariki 31 Ukuboza 2021. Yari amaze ukwezi mu Bitaro bya Seoul kubera ikibazo cy’urutugu no mu rukenyerero hamubabaza. Mu mwaka wa 2019 ni bwo yabazwe mu rutugu.
Mu bandi bahawe imbabazi harimo Han Myeong-sook wahoze ari Minisitiri w’Intebe hagati ya 2006 na 2007, yakiwe mu mwaka wa 2015 azira ibyaha bya ruswa.
Uwineza Adeline