Umushumba wa paruwasi ya Remera mu itorero ry’Angilikani mu Rwanda, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye kandi asobanura ko yabitewe n’amarangamutima.
Hari hashize iminsi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ruri gukora ubugenzuzi bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje, inshingano rukora rufatanyije n’inzego z’ibanze. Kugeza ubu hakaba hamaze gufungwa izigera 8000.
Iki kibazo nicyo Pasiteri Dr Rutayisire yavuzeho ubwo yaganiraga n’umuwe mu miyoboro ikorera kuri youtube.
Yagize ati:” Hariya rwose tujye twemera ko hari igihe abantu bakora ibintu bishobora gutuma abantu bagira umunabi ku buyobozi kubera ibintu by’igitugu, iyo ufunze urusengero hari umuntu uba uhemukiye, ushobora kuba utizera Imana ariko uriya muntu wizera Imana nawe akeneye y’uko umutwara neza kuko ntabwo bose bafata ibyemezo.
”Umuntu umwe warangaye ntabwo agomba guhemukira abandi 1000, kubabaza abantu 90,000 urimo kurinda iki?, inyungu ufite muri iki kintu gituma ushobora kubabaza abaturage bangana gutyo zitwa ngwiki?”
“Itegeko rishyirwaho n’abantu, hari ibintu dukora kubera ko dufite imbaraga za Leta n’imbaraga z’amategeko ariko kuba ufite imbaraga z’amategeko ntibiguhesha uburenganzira bwo guhutaza, buriya Perezida wacu azi kureberera abaturage ejo bundi kiriya azakibonera umuti.”
Nyuma yayo magambo yongeye nanone gutangaza ubutumwa yemera ko ibyo yavuze yabivuze mu buryo butari bwiza gusa bikaba byaratewe no gutwarwa n’amarangamutima.
Ati”Ubundi iyo ukora imbwirwaruhame wirinda kuvuga ibintu by’amarangamutima kuko iyo ajemo uba warebye uruhande rumwe kuko nka hariya navuze ndeba uruhande rw’abapasiteri n’abakirisito, ikosa rya kabiri ryabaye, nshingiye kuri Bibiliya ndisobanura ivuga ko igihe mugenzi wawe agukoshereje ukwiye kubanza ukamwegera.”
“Nagakwiye kuba narahamagaye umuyobozi wa RGB nkabanza nkamubaza amakuru nti mwakoze ibiki? Ikosa rya gatatu ni amagambo nakoresheje, bikunze kumbaho njyewe iyo narakaye nkoresha amagambo akakaye, hariya nakoresheje amagambo aremereye pe asatura niko nabyita.”
Rutayisire Antoine yamenyekanye cyane munyigisho zigiye zitandukanye z’iyobokamana mu Rwanda. Ni umugabo watangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa, Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwalimu umwanya we awuharira kwigisha ijambo ry’Imana.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com