Muri Kenya urukiko rwarekuye Pasiteri Ezekiel Odero washinjwaga ubufatanyacyaha mu rupfu rw’abarenga 100 baishwe n’inzara nyuma yo kubyoshywa na Pasiteri Paul Mackenzie ko nibiyicisha inzara barajya mu ijuru.
Pasiteri Ezekiel Odero wamamaza Ijambo ry’Imana akoresheje televiziyo yafunguwe n’urukiko ku wa 4 Gicurasi 2023 nyuma yo kwishyura ingwate yategetswe n’urukiko.
Uyu mupasiteri yari yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize, ubwo Minisitiri w’Umutekano muri Kenya, Kithure Kindiki, yamushinjaga kugira uruhare mu rupfu rw’abo bantu.
Nubwo yarekuwe ariko akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gufasha abantu kwiyahura, gushimuta, jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, iyezandonke, kuba icyitso mu mugambi w’icyaha n’ibindi.
Guverinoma ya Kenya yo yifuzaga gukomeza gufunga uyu mupasiteri indi minsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Mu rubanza rwe, Umugenzacyaha yavuze ko hakiri gukorwa ibizamini byo kwa muganga ngo barebe niba abantu bapfiriye mu rusengero rwa New Life Prayer Centre no mu rundi ruherereye Mavueni nta sano bafitanye n’imirambo yataburuwe mu ishyamba rya Shakahola aho Pasiteri Paul Mackenzie yashutse abantu bakiyicisha inzara ngo ni yo nzira yonyine izabageza ku Muremyi.
The East African yanditse ko mu gihe iyo mirambo basanga ifitanye isano n’iby’abo bayoboke, uyu Odero azahita atangira gukurikiranwaho ibyaha by’ubwicanyi.
Abashinzwe iperereza bavuga ko amakuru y’abantu bapfiriye mu rusengero rwa Pasiteri Odero yose bayafite.
Abunganira Pasiteri Odero mu mategeko bemeje ko hari abantu 15 bapfiriye mu rusengero rwe bashaka gusabana byimbitse n’Umwuka Wera [Roho Mutagatifu] binyuze mu kwiyiriza ubusa igihe kirekire, ngo basaba ubufasha ubuzima bwabo butagifite igaruriro.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bantu bataburuwe mu Ishyamba rya Shakahola barimo abapfuye banizwe cyangwa hakoreshejwe ubundi buryo bwo kubahuhura, umubare munini ukaba wiganjemo abana.
Gusa uruhande rw’uregwa rwabihakanaga ruvuga ko ari impamvu zidafatika zo gushaka gukomeza kumufunga.
Kugeza ubu Ishyamba rya Shakahola ryasanzwemo imva nyinshi zarimo imirambo y’abantu bishwe n’inzara bigana Yezu, riracyakorwaho iperereza mu gihe Pasiteri Paul Mackenzi we akiri mu maboko y’ubutabera.
Uyu mu Pasiteri ukurikiranyweho icyaha cyo kwica yabigambiriye biteganijwe ko ibyaha byose akurikiranyweho azahanishwa igihano kiruta ibindi muri iki gihugu.