Pasiteri w’itorero rya Father wood Hakizimana Pacific ni umwe mu bafashe iyambere mu gufasha imiryango isaga 72 y’abakirisitu b’itorero rye imiryango ndetse n’abandi baturage batuye mu murenge urwo rusengero rwubatsemo.Aba ni imiryango 150 yo mu Murenge wa Cyuve.
Pasiteri Hakizima avuga ko abantu Bose babishoboye bakwiye gufasha Leta kubonera abatishoboye ibibatunga muri ibi bihe bitoroshye aho abanyarwanda bose basabwa kuguma mu rugo birinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Ati” twahaye ibyo kurya abantu dusengana batishoboye kugirango muri iyi minsi abantu banyakabyizi batari kubasha gukora na bo babone ikibatunga.Ntitwari guha abo dusengana gusa ngo dusige abaturanyi b’urusengero n’abandi batuye muri uyu murenge wa Cyuve kuko narimbifitiye ubushobozi, nagombaga kubikora mu rwego rwo kunganira Leta kubonera abatishoboye icyo kurya Kandi nshishikariza n’abandi gukomeza gufatanya n’abadafite icyo kurya.”
Pasiteri Hakizimana akomeza asaba abanyarwanda muri rusange kubanirana neza basangira kuko aricyo gikwiye muri ibi bihe bigoye.Yagize ati:” Nidusangira duke dufite Imana izatwibuka maze idukize iki cyorezo tugisohokemo neza, nabonye umwe mu bayobozi wanditse ku mbunga nkoranyambaga avuga ko abashumba bakwiriye gutunga intama zabo muri iki gihe byanteye gutekereza cyane bisa naho binkanguye bituma nanjye mbigira inshingano.”
Uyu mu pasiteri akomeza avuga ko ajya guhitamo abo afasha yabasabye ubuyobozi bw’umurenge bakagenda batora muri buri mudugudu imiryango hagati y’itantu n’icumi itishoboye kurusha iyindi.
Abo ubuyobozi bwahisemo ngo bahurije ku cyifuzo cy’uko bahabwa akawunga kenshi kurusha ibindi ngo kuko ariko gafasha abantu bakaba banagatekamo igikoma igihe bibaye ngombwa.
Twahirwa Vedaste ni umwe batoranijwe mu mudugudu mu bagomba guhabwa inkunga ,avuga ko inkunga yaje ikenewe kuko afite umuryango w’abantu batandatu bakaba bari babayeho mu buryo bugoye.
Yagize ati “Mu by’ukuri iyi nkunga yaje ikenewe kuko iminsi yicumwe Kandi mubyukuri abantu banshi muri iyi minsi barashonje pe kuko nkajye bampaye kawunga ibiro 10kg umuceri n’ifu y’igikoma ndetse na litiro imwe y’amavuta.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamazi Axelle avuga ko bakomeje gushimira abafatanya bikorwa bakomeje kunganira Leta mu gufasha abatishiboye.
Yagize ati “Abanyarwanda ubundi turangwa n’umuco wo gufatanya, kubona rero umuntu yibwiriza agafasha abantu akabagaburira muri ibi bihe turimo bigoye nta tegeko ahubwo ari umutima ukunze ni ibintu byo gushimira Kandi tunasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza kuranaga abanyarwanda bose muri rusange. Tuzakomeze kurangwa n’umuco wo gufatanya tuzasohoke neza muri ibi bihe turimo bigoye byo kwirinda iki cyorezo cya covid19”
Iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye Pasiteri Hakizimana Pacific yagikoze nta nkunga ahawe.Ni igikorwa cyatwaye asaga miliyoni 4 n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
UWIMANA Joselyne