Pasiteri Uwizeyimana Shadrack wahoze ayobora ishuri rya ACET IMANZI iMusanze yinjiye mu mitwe y’iterabwoba,aho yatangiye ibikorwa by’ubuhanuzi bupfuye bugamije kwangisha abaturage Leta yifashishije imbuga nkoranyambaga
Yifashishije urubuga rwa yutube yise AMATEKA TV RWANDA,akomeje gutangaza amagambo ya Poropagande yise ubuhanuzi buvuga ko Imana igiye kurimbura iKigali nkuko yarimbuye Sodoma na Gomora,ibi byose uyu Pasiteri akaba abikora yikingirije idini yise Eglise du reste.
Kubazi Pasiteri Shadarak yabaye Umwunganizi mu by’amategeko mu Rwanda ndetse akaba yaraje gushinga Ishuri ry’Imyuga ryitwaga ACET IMANZI,afatanije na Nyirabuhoro Fatuma Fany kuwa 25/07/2007,iri shuri rikaba ryari riherereye mu Murenge wa Muhoza,Akarere ka Musanze.
Ntibyatinze uyu mu Pasiteri yaje kwirundaho imyenda ndetse n’ishuri arishira mu gihombo kubera amafaranga yagendaga afata muri Banki Lamberi,ndetse akaba yaragiye atanga na sheki zitazigamiye,ubwo uyu mugabo yatangiraga gushakishwa n’ubutabera yahise afata I’ubuhungiro ajya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Sibyo gusa Pasiteri Uwizeyimana Shadaraki yashinjwe gufata umwe mu banyeshuri yayoboraga ku ngufu,uyu mugabo kandi mbere y’uko aza gushing ishuri rya ACET IMANZI akaba yari yirukanwe no mu idini ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda aho bamukekagaho ingezo z’ubusambanyi.
Ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwahagarikaga ishuri rya ACET IMANZI,ryabusabaga kubahiriza ibisabwa harimo,ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri,bwasabaga kandi uyu mu Pasiteri kureka kuba Umuyobozi w’ikigo kandi atarize uburezi yarize amategeko ,isuku nkeya n’ibindi,Pasiteri we yasanze igisubizo ari kwinjira muri RNC.
Kugeza ubu Pasiteri Uwizeyimana Shadaraki abagiye bamubona yakunze kugaragara mu myigaragambyo y’abarwanya Leta y’uRwanda barangajwe imbere n’Ishyaka rya RNC ya Kayumba Nyamwasa,aho wakwibaza ukuntu ariwe Imana yatumye ku banyarwanda n’ibibazo byinshi yasize ateje aho yakoreraga iMusanze,ahari wasanga ari Sawuli wabaye Pawulo!
Hategekimana Claude