Impirimbanyi Past.Karamuka Froduard arashinja urwego rw’imiyoborere RGB kuba rwarihaye ububashya bwo gusesa komite iriho rukimika abandi Bashumba.
Mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune,Past Karamuka Froduard, impirimbanyi y’itorero rya ADEPR,avuga ko yafashe icyemezo cyo guhirimbana kugeza ubwo ibibazo biri muri iri torero bigiye k’umurongo.
Yagize ati:icyo ndikubaza n’ingingo yemerera urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB kwimika Abashumba b’itorero,nandikiye RGB nyibaza amategeko bashingiyeho bimika abashumba na Komite Nyobozi barayabura,yewe nagiye ni muri Perezidansi bashaka ayo mategeko barayabura.
Past Karamuka akomeza agira ati:RGB urwego rushinzwe kureberera amategeko no kugira inama amatorero, cyakora RGB ishobora guhagarika Komite igasaba urwego rubifitiye ububashya rukihitiramo ubundi buyobozi ntabwo RGB ariyo itora,cyane cyane ko ibi yakoze bihabanye n’ingingo ya 31,y’amahame remezo agenga itorero ADEPR.
Mu rubanza Past.Karamuka yarezemo RGB,umwunganizi we mu mategeko Me Kadage yabwiye urukiko ati “Turasaba urukiko gutegeka RGB igakuraho ububasha yihaye bwo gushyiraho abayobozi ba ADEPR, ahubwo ikareka hakaba amatora afunguye abayobozi bagatorwa mu mucyo nk’uko amatora ahandi hose agenda kuko ADEPR ni umuryango w’idini utegamiye kuri Leta kuva 1940 ifite ubuzima gatozi nk’iyindi miryango yose muri rusange.”
Itegeko No56/2016 :rishyiraho ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda RGB,mu gika cya cya 2,igika cya 3,ndetse n’icya 5 riha ububashya uru rwego bwo kugenzura imiryango itagengwa na Leta,kuyisesa,kuyigira inama no kuyiha ubuzima, cyangwa kuyambura ariko ntaho bigaragara ko yemerewe gushyiraho Ubuyobozi bw’iyo miryango,ari nabyo iyi mpirimbanyi ishingiraho isaba ko uburyo ikibazo cya Rayo Sport cyakemuwe ari nako n’icya ADEPR cyagombye kugenda.
Asoza ikiganiro yagiranaga na Rwandatribune Bwana Kananura yasabye Abayoboke ba ADEPR kumutera ingabo mu bitugu bakamusengera kugirango arangize neza urugamba yatangiye .
Mwizerwa Ally