Guverinoma ya Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kotsa igitutu akana ka ONU gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi gufatira Umutwe wa M23 n’u Rwanda ibihano bikomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 4 Nyakanga 2023, Patrick Muyaya Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC , yavuze ko Guverinoma ya DRC itewe impungenge zituruka ku bufasha u Rwanda rukomeje guha Umutwe wa M23.
Patrick Muyaya ,yakomeje avuga ko u Rwanda , rukomeje guha umutwe wa M23 intwaro nyinshi kandi zikomeye hamwe n’Abasirikare kabuhariwe ,mu rwego rwo gufasha uyu gukomeza kwiyubaka , kugaba ibitero ku ngabo za Leta FARDC no gukomeza intambara mu burasirazuba bwa DRC .
Patrick Muyaya ,yangeye ho ko Guverinoma ya DRC, isaba yivuye inyuma akana ka ONU gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi, gufatira bamwe mu basirikare bo hejuru mu ngabo z’u Rwanda ibihano bikomeye katibagiye n’Abayobozi b’Umutwe wa M23.
Yabye aka kana kurekeraho amagambo gusa, ahubwo kagagatngira gushyira mu bikorwa ibihano bigomba kwibasira Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23.
Patrick Muyaya ,yatangaje aya magambo asa n’uwibutsa akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi, raporo y’Impuguke za ONU yasohotse kuwa 13 Kamena 2023, ishinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23
Yirengagije imikoranire ya Perezida Tshisekedi na FDLR n’indi mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda!
N’ubwo Patrick Muyaya yibasiye u Rwanda arusabira ibihano ashingiye kuri raporo yo kuwa 13 Nyakanga 2023,iheruka gushyirwa hanze n’impuguke za ONU, Patrick Muyaya yirengagije nkana imikoranire ya Perezida Tshisekedi n’imitwe irwanya Ubutegetesi bw’u Rwanda nabyo bivugwa muri iyi Raporo.
Muri iyi raporo y’impuguke za ONU , Guverinoma Patrick Muyaya abereye Umuvugizi ,nayo ishinjwa gukorana n’imitwe yitwaje ntwaro igamje guhungabanya Umutekano w’u Rwanda.
Ni raporo ishinja Guvernoma ya DR Congo, guha intwaro imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, RUD-Urunana n’iyindi irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, hagamijwe kuyongerere ubushobozi no kuyitegura kugirango itangize Intambara ku Rwanda ibifashijwemo n’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Ibi Kandi ,byanemejwe na n’ urwego rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushinzwe Ubutasi bwo hanze ruzwi nka CIA, ruheruka gutangaza ko muri DRC hari gucurirwa imigambi igamije gutera u Rwanda.
CIA, yakomeje ivuga ko iyi migambi iri gucurwa n’imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ibifashijwemo n’Abayobozi bo muri DRC aho bari kuyiha ubufasha hagamijwe gushoza intambara ku Rwanda .
Kugeza Ubu ariko ,Guverinoma ya DRC, irasa nk’aho idashaka kwemera uruhare rwayo mu gukorana no gutegura imitwe ishaka guhungaba umutekano w’ u Rwanda ,ahubwo igakomeza kwirebaho gusa ari nako ishinja u Rwanda gufasha M23.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari, bavuga ko mu gihe muri DRC hazakomeza kuba indiri y’imitwe ishaka guhungabanya Umutekano w’u Rwanda ndetse guverinoma y’iki gihugu igakomeza gukorana nayo no kuyitera inkunga , amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC azakomeza kuba kure nk’ukwezi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com