Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda riyobowe n’Intumwa yihariye akaba n’Umujyanama mu Rukiko rw’i Bwami muri Saudi Arabia, Ahmed bin Abdulaziz Kattan, baganira ku kunoza ubufatanye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye iyi ntumwa ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 07 Kanama 2023, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kunoza ubufatanye u Rwanda rusanzwe rufitanye na Saudi Arabia.
Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yitabiraga Inama ya Qatar Economic Forum, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma Abdulaziz bin Salman Al Saud, akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Saudi Arabia.
Ni ibiganiro byibanze ku gutsura umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari mu bikorwa remezo.
Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi mu gihe ku wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023, Ambasaderi John Mirenge yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ari na we uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Saudi Arabia.
Izo mpapuro yazishyikirije Saif Abdulla Alshamisi, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Porotocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, akaba asimbuye Emmanuel Hategeka, wari muri izo nshingano kuva muri Nyakanga 2019.
Mu kwezi gushize Ikigega cya Saudi Arabia gishinzwe Iterambere (SFD) na Guverinoma y’u Rwanda, bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya Miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika (hafi Miliyari 23.3 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Aya mafaranga azakoreshwa mu kwagura imiyoboro iciriritse n’imito ishamikiyeho izageza umuriro mu ngo ibihumbi 60 zo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali hagati y’Umuyobozi Mukuru wa SFD, Sultan Abdulrahman Al-Marshad na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana