Rusesabagina Paul uheruka gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yatangaje ko aho afungiwe yahawe uburenganzira bwose agombwa, yemererwa kwihitiramo abamwunganira mu mategeko mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeza
Uyu mugabo w’imyaka 66 ucumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe agikorerwa dosiye, yaganiriye na The EastAfrican, ashimangira ko yakiriwe neza, ndetse yiteze ko azahabwa ubutabera bunoze mu Rwanda.
Nyuma yo gutabwa muri yombi akagezwa mu Rwanda, Paul Rusesabagina yatangaje ko yiteguye kujya mu rukiko kwerekana ko arengana mu gihe hari za gihamya nyinshi zimushinja harimo n’ibyo we yagiye yitangariza ku giti cye n’ubu kuri murandasi bikaba byuzuyeyo ibi bikaba byafatwa nko kwitanguranwa kugirango naramuka ahamwe n’ibyo ashinjwa azabone urwaho rwo kuvuga ko ubutabera bwo mu Rwanda butigenga.
Mu bindi byaha “bikomeye” akurikiranweho birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi, byakorewe abanyarwanda b’inzirakarengane mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018, no mu bice byegereye Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe, mu Ukuboza 2018.
Uyu mugabo weretswe itangazamakuru taliki 31 Kanama 2020, ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura yari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD igizwe na PDR-Ihumure y’uyu Rusesabagina, RRM yahoze ikuriwe na Nsabimana Callixte alias “Sankara” ubu uri kuburanishirizwa mu Rwanda ndetse na CNRD-Ubwiyunge ya Irategeka Wilson kugeza n’ubu waburiwe irengero kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo inyeshyamba yari ayoboye zahatwaga icyibatsi cy’umuriro n’ingabo za FARDC.
Amakuru anyuranye avugako Irategeka yaguye mu mirwano muri Repubuloka Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nyuma yo kugezwa mu Rwanda uyu mugabo asa nk’uwitanguranijwe avuga ko yiteguye kugezwa mu rukiko kugirango agaragaze ko ari umwere; igitangaje hano ni ukuntu uyu mugabo wagiye yumvikana ashimangira ko umutwe w’inyeshyamba wari ushamikiye ku ngirwashyaka MRCD wa FLN wagiye ukora ibikorwa by’iterabwoba byagiye binahitana abaturarwanda benshi haba mu karere ka Nyaruguru muri Nyabimata ndetse na Kitabi muri Nyamagabe, abasesengura bakaba bamutwenga aramutse ageze mu rukiko akigarama ibyo birego byose mu gihe hari ibimenyetso by’amajwi ndetse n’amashusho.
Uyu mugabo wagiye yumvikana ko mu Rwanda nta burenganzira buhari nyamara kuva yafatwa afungiye ku cyicaro cya Polisi yo mu mujyi wa Kigali I Remera mu karere ka Gasabo, aho afashwe neza agahabwa amafunguro nk’asanzwe akenerwa na buri kiremwamuntu, ndetse anafite uburenganzira bwose burimo no guhabwa ubuvuzi dore ko ngo afite indwara y’umuvuduko w’amaraso, uyu ukorerwa ibi byose niwe wagiye yumvikana ashimangira ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari ndetse ko bazakoresha ibishoboka byose ngo bahirike ubuyobozi bw’u Rwanda.
Paul Rusesabagina hari hashize igihe ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zasabaga ko atabwa muri yombi agashyikirizwa ubutabera ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakozwe n’umutwe w’iterabwoba uyu mugabo yari akuriye kuva mu myaka isaga itatu ishize.
Ifatwa rye ryabaye nko gukubitwa n’inkuba ku ngirwamashyaka zisanganywe imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda basa nk’abakubise igihwereye kuko bakekaga ko Rusesabagina ari igikomerezwa atapfa gufatwa nyamara akaboko k’ubutabera kagera hose kuwo ariwe wese wakoze ibyaha cyane cyane ibihungabanya umutekano w’Abanyarwanda dore ko wagezweho ku kiguzi kinini kirimo n’ubuzima bwa bamwe mu basore bagize uruhare mu kubohoza igihugu, bityo rero kuba umuntu yakwigira intyoza muri politiki yari asanzwe mu mwuga w’ubutetsi ntibimuha uburenganzira na bumwe mu guhungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda.
Mwizerwa Ally