Urukiko rumaze guhamya Paul Rusesabagina ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Urukiko ruvuga ko rusanga ubwe yarohererezaga abarwanyi amafaranga, akanashyigikira ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD.
Urukiko rwatangaje ko rusanga Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias Sankara baragize uruhare mu byaha byakozwe na FLN n’ibikorwa by’iterabwoba.
Urukiko rwavuze ko rwasanze ibyaha byakozwe n’abarwanyi ba MRCD-FLN, Rusesabagina na Sankara barabigizemo uruhare “kuko ari bo bayihaye uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bushoboka”.
Abaregwa bakaba baregwa ibyaha 19,mu gihe Nsabimana Callixte Sankara by’umwihariko we yahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano aho yihesheje urwandiko rw’inzira rwatanzwe n’igihugu cya Lesotho aho yiyise Kabera Faustin,Sanakara kandi yahamwe n’ibyaha byo guhakana Jenoside no guhakana Jenoside,akaba ari bimwe mu byaha bikomeye bihanwa mu gitabo cy’amategeko nshinjabyaha mu Rwanda.
Uwineza Adeline
(Klonopin)